RFL
Kigali

Umusore ukundana na nyina wa Diamond yananiwe guhisha amaragamutima ye kuri uyu mukecuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/09/2018 15:32
1


Umugabo wa Sanura Sandra Kassim usigaye wisanisha cyane n’uyu mugore kubera urukundo amukunda akemera kwisazisha yashimangiye urukundo akunda uyu mukecuru basigaye babana ndetse na Sandra ntiyatinda kumusubiza.



Abenshi batekereza ko Mama Dangote ari we Sanura Sandra Kassim, nyina wa Diamond ashaje ku buryo atakirukira uburyohe bw’urukundo nibarekere kwibeshya rwose. Wa mukecuru arusha na benshi kurya ubuzima burya no mu rukundo ntiyahatanzwe na gato kuko ntahwema kugaragaza urukundo akunda umugabo we ukiri muto. Ni Ramsey cyangwa Rally Jones dore ko ari yo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, umusore Mama Dangote yishumbushe ukiri muto cyane ugereranyije n’imyaka ye.

"Nina mtoto Kenya na nina mtoto Tanzania" Diamond Platnumz's step father opens up about his biological children

Ramsey na nyina wa Diamond, Mama Dangote bari mu munyenga w'urukundo

Uyu mukecuru uzwiho kurwanira ishyaka umuhungu we Diamond, ku munsi w’ejo ni bwo yashyize amafoto agaragaza n’ikimero bye, ndetse amafoto amugaragaza nk’ukiri muto n’ubwo iminkanyari nta wapfa kuyihisha uko yiboneye, gusa ayo mafoto amugaragaza asa neza rwose.

Imwe mu mafoto uwo mukecuru yari yashyize kuri Instagram ye

Akimara gushyiraho ayo mafoto rero, umukunzi we Rally yananiwe guhisha amarangamutima ye kuri uyu mubyeyi yongera guhamya ko amukunda aho yafashe imwe muri za foto maze akayishyira kuri Instagram akayiherekeresha amagambo y’urukundo agira ati “Ndagukunda…” Umukecuru nawe ntiyatinze gusubiza yahise agira ati “Nanjye ndagukunda…”

Dore ifoto Ramsey yashyizeho n'amagambo ayiherekeje ndetse n'igisubizo umukunzi we yamuhaye

Si ibyo gusa kandi, uyu musore ajya yemera guhindura ubwanwa bwe akabugira umweru kugira ngo byibuze agaragare nk’ukuze bityo abavuga ko yarongoye umugore ushaje ntibakabyiteho cyane byibuze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves 5 years ago
    Ubwox Uru Ni Urukundo Ra? Cg Ni uguhiga Amafaranga?





Inyarwanda BACKGROUND