RFL
Kigali

Umusirikare uri ku rugamba iyo bibaye ngombwa arica – Sunny wemeza ko mu gukora video yambaye bikini atataye umuco

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/10/2015 12:29
18


Sunny ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wari usanzwe atuye Singapour, ariko kuva mu mpera z’umwaka washize akaba yaraje mu Rwanda, aho avuga ko yaje gutangirira urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga gusa imyambarire ye mu ma videwo ishobora kutaza gufatwa kimwe mu banyarwanda.



Kuri ubu Sunny akaba yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Unanitaka’. Mu mashusho yiganje muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa akaba agaragaza ibice by’umubiri we hafi ya byose hanze, gusa we akavuga ko yizeye ko aribwo buryo buzatuma indirimbo ye ishobora gukundwa mu karere.

Sunny

Sunny

Mu kiganiro na Sunny ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, yagize ati “ Nayikoze ku buryo mpuzamahanga, mu buryo bwo gushakisha isoko rya muzika yanjye. Ni ibisanzwe nari nambaye bikini ahantu ku mazi, ndibyinira muri video yanjye.”

Sunny

Abajijwe niba asanga iyi video yaba itabangamira umuco nyarwanda. Aha ,Sunny yagize ati “ Nta muntu uyobewe ko kwica ari icyaha, ariko iyo umusirikare ari ku rugamba kubera ko aba azi icyo akeneye arica, ubwo rero sinavuga ngo nciye umuco mu banyarwanda njyewe ndi muri business. Ntabwo nayikoze ngo igarukire mu Rwanda, ntabwo umuziki wanjye ngamije kuwumenyekanisha ku banyarwanda gusa, ahubwo n’abanyafurika muri rusange, cyane cyane muri east Africa, nabikoze rwose mbishaka kuko nabonaga ariko bigomba kugenda kandi ni kimwe mu byo nabonye byagaragara neza muri video  kandi bijyanye n’uko indirimbo yari imeze ku mazi.”

Sunny

Akomeza agira ati “ Ibyo birashoboka, ariko njyewe ndimo gukora business mu muziki, ntabwo ntaye umuco, njyewe ndi kuririmba nka business, niba ndi gukora ikintu ngurisha hanze ntabwo navuga ngo nciye umuco mu banyarwanda, Oya! Ntabwo mbwiye umunyarwanda ngo ambara gutya, njyewe ndashaka isoko rya muzika. Ntaho bihuriye no gukangurira abantu kwambara gutyo njyewe nabikoze nk’umuhanzi wifuza kuba mpuzamahanga ntabwo nabikoreye abanyarwanda.”

Sunny

Uyu muhanzikazi avuga ko azi neza ko iyi ndirimbo ye ishobora kubangamirwa mu Rwanda, atari uko nta banyarwanda bajya bareba indirimbo ifite amashusho nka y’iyi ye ko ahubwo biterwa n’imyumvire yo kumva ko uwakoze video ari umunyarwanda.

Ati “  Ikibazo wenda byaba ari uko njyewe nsohoye iyi video ndi umunyarwanda, ariko iz’abandi zo hanze barazireba, so niba nanjye mba ngerageje gukora video nk’iyi hari ubundi buryo mba nshaka, hari imbaraga mba ntafite, hari izindi mbaraga mba nkeneye gukoresha, ntabwo mba nciye umuco ni ibintu baba bagomba kumenyera,iyo umuntu ari muri business aba ari muri business, ntabwo navuze ngo ntaye umuco cyangwa mbatesheje umuco kandi bose barabizi ko ugiye ku mazi yambara muri buriya buryo.”

Reba amashusho y'iyi ndirimbo 'Unanitaka'


“Ni bisanzwe bagomba kubimenyera rwose ntabwo tuba dutaye umuco cyangwa ngo tuberetse imico mibi, abantu bazumve ubutumwa bamenye ko amashusho nayakoze nshaka ikintu gitandukanye n’ibindi kugirango nanjye mbese ngire ikintu nerekana. Ubutumwa nicyo cya mbere, amashusho ahanini iyo aje ni ukureba widagadura, njyewe ntabwo naje gukora umuziki ku banyarwanda gusa, ni umuziki ndi gukora ku rwego mpuzamahanga.”, Sunny

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos8 years ago
    ikibazo ntibikubereye
  • 8 years ago
    wapi
  • 8 years ago
    Uri mubi ikindi ntibikubereye
  • apuuuu8 years ago
    uboniyaba arinakeza cyangwase wenda iyogapfa guteraneza basi
  • nicky8 years ago
    ariko bakuru bacu koko mwagiye mureka kwica iibintu kandi mubizi. uragira uti ntabwo uje guca umuco nyarwanda kdi nyamara warangije kuwica none c niba mu muco wabanyarwanda ntakwambara ubusa kubamo wowe ukaba ubwambaye ubwo icyo utakoze niki ngo wice umuco nyarwanda? ubu c urugero uhaye barumuna bacu ni uruhe? ubutumwa utanze kubanyamahanga ni ubuhe?baca umugani ngo ahahugu katagira umuco karacika. none c suny kuba ari business ukora bivuze ko uzakora ibidakorwa ngo ni business? ijambo ryimana riravuga ngo byose ndabyemerewe ariko siko byoae bingirira umumaro. ariko uzi icyo umuco aricyo? niyo uri kindi gihugu bambara ubusa wowe uziko mugihugu cyawe kizira icyo gihe usigasira umuco wawe. reka ibyo kuvuga ngo ni business mwarangiza mukikoma itangaza makuru ubu c tvr izafate indirimbo nkiyi iyinyuzeho? ahubwo minisiteri yumuco iyigenze nka ancilla ya urban boys. murakoze
  • munyinyampirwa8 years ago
    Uyu we ni iseseme gusa nta kindi.uburero ngo uyu na we arashaka hit byihuse aruwuhe se sha ,ariko mu rwanda nta kdi kazi gahari?wowe mbaye nguciye intege rwose uradusebeje
  • joe8 years ago
    Umva wamugore we uwakugiriye iyonama yaragushutse pe,ubundi ibyobikorwa byibuze numuntu uteye neza kdi akaba afite nuburanga abantu bagakururwa nibyo none wowe ntanakimwe ahubwo urabona arisesemi gusa,nonese abamuzi mumbwire ni umunyarwandakazi cg ni umukongomanikazi ?ntagasura namba!
  • munyampirwa8 years ago
    Usibye no guta umuco na we yaratakaye!nonese na we umuntu utiyizi ngo anigirire akabanga ,cyokoze uzibye rouge yasize ku munwa nta kindi mbona !indirimbo yo se ki da ?ko imeze nka nyirayo !ubwo rero iyo abungutse ataye isoko baramukimbiza none ngo reka yihangire imirimo mu rwanda yambara ubusa!hhhhhh
  • France 8 years ago
    Hhhhhhh ibi ni danger kabisa! Icya bere uteye nabi peeee uri mubi sibanga!! Ikindi mujye mukora ibyo muzi business yumuziki nukwambara ubusa?!!!!! Urababaje reba mugenzi wawe knowless aho ageze ntiyahagejejwe nubusa bwe! Uteye ishozi gusa!! Jya aho indaya zitegera kuko nturumuhanzi kabisa!! Ntiwitiranye gucuruza umubiri no gucuruza ibihangano!!!
  • 8 years ago
    Ni mubi no kucyumweru. Azamenyeshwe ko hari amabara atabera imbwa . TURAGE mubisi.
  • Kabange kavuru8 years ago
    Ahubwo umuco wagutaye kabisa
  • th8 years ago
    mbega umukobwa... Nta nganzo iri muri iyi ndirimbo, ni mubi ku isura, ubwambure bwe ntawe bwakurura.
  • king8 years ago
    Yamaze mwebwe musebya umuntu murabahe ndabona nakidasazwe yakoze...nibagahe hano hanze bafata abana kugufu? Nibagahe bakubita urushako rwabo cg baca inyuma abo bashakanye??? muribyo umuco urimo nuwuhe arko umwana yikoreye igikorwa muramwihaye nkaho yishe umuntu nubuzima bwe erega umuco nimumutina nonese yishushanye hhhhNyoberwa imamvu umuziki nyarwanda udatera imbere ntimunyurwa uwariribye ibinjyane nibyo mwifuza mukamuteza imbere ninde ahubwo muravuga gusa musebya ibikorwa byabandi ibaze kunezeza no guca inege wigaye any way sunny keep it up nubwo nakuzi arko niwite kumumyumvire yabantu follow you dreams
  • 8 years ago
    nta busa burimo kuko kumazi ntibambara amakoboyi
  • Mubemaso 8 years ago
    Mbega mbega, ariko ku Inyarwanda musigaye mwandika inkuru neza pe. Uko mwabyanditse niko abanyarwanda babibona, ubwo busa s'ubwino mba mbaroga! Udakunze ni wabo biramurushya sha rwose wa mukobwa we ejo uzambare wikwize maze uririmbe
  • mrcxx8 years ago
    hahahahaha you guys are terrible!! muransekeje gusa, urumva ukuntu mumwihaye? hahaha usibye ko nubundi nanjye nari nabicecetse nahubundi uyu ntashimishije habe na mba,
  • anonymous8 years ago
    Twumvikane Umuco nyarwanda hari ibyo udasobanura neza. Imyambarire nyarwanda nzitwi neza kuko ikizwi kumukobwa ni imikenyero urugori nibindi nkibyo. Nonese wajyana mumazi imikenyero cyangwa urugori?? Kubagabo byo mvuze amayugi nibindi byahinduka ibitwenge. Nemeranya na benshi ko byinshi mumuco wacu bikwiye kuvamo ariko nanubu ministere ibishinzwe nta cyemezo kizwi yari yabifatira, ahubwo usanga igendera kumategeko mpuzamahanga (ikizira ni pronography, uburara, iterabwoba, nibindi). So, mureke amarangamutima muhe courage uyu mwana ukizamuka kuko arabikwiye. Cyokoza ikigaragara nuko production y'indirimbo harimo udukosa dushingiye kubunararibonye buke indirimbo yakoranywe. Ibyo kandi ni akabazo toto umuntu akemura uko agenda azamuka.
  • hhh8 years ago
    ubonye nibura iyo aba ari Knowless tukirebera ubusa bwiza?! cyangwa se akaba ari n'undi mwana mwiza uteye neza tukirebera?! sinkuciye intege ariko ntibikubereye pe. Umuco wo sinawuvuga hano kuko ku mazi byo niko bambara kandi cyera abakobwa bambaraga incunda (bahishakaga sexe gusa, yakura bagahisha n'amabere gusa).ikindi no kuririmba byawe ntakigenda pe. mbese muri make uri umuhanzi mwiza habe na mba!!!! gusa courage wenda with more practices uzabimenya.





Inyarwanda BACKGROUND