Sunny ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wari usanzwe atuye Singapour, ariko kuva mu mpera z’umwaka washize akaba yaraje mu Rwanda, aho avuga ko yaje gutangirira urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga gusa imyambarire ye mu ma videwo ishobora kutaza gufatwa kimwe mu banyarwanda.
Kuri ubu Sunny akaba yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Unanitaka’. Mu mashusho yiganje muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa akaba agaragaza ibice by’umubiri we hafi ya byose hanze, gusa we akavuga ko yizeye ko aribwo buryo buzatuma indirimbo ye ishobora gukundwa mu karere.
Sunny
Mu kiganiro na Sunny ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, yagize ati “ Nayikoze ku buryo mpuzamahanga, mu buryo bwo gushakisha isoko rya muzika yanjye. Ni ibisanzwe nari nambaye bikini ahantu ku mazi, ndibyinira muri video yanjye.”
Abajijwe niba asanga iyi video yaba itabangamira umuco nyarwanda. Aha ,Sunny yagize ati “ Nta muntu uyobewe ko kwica ari icyaha, ariko iyo umusirikare ari ku rugamba kubera ko aba azi icyo akeneye arica, ubwo rero sinavuga ngo nciye umuco mu banyarwanda njyewe ndi muri business. Ntabwo nayikoze ngo igarukire mu Rwanda, ntabwo umuziki wanjye ngamije kuwumenyekanisha ku banyarwanda gusa, ahubwo n’abanyafurika muri rusange, cyane cyane muri east Africa, nabikoze rwose mbishaka kuko nabonaga ariko bigomba kugenda kandi ni kimwe mu byo nabonye byagaragara neza muri video kandi bijyanye n’uko indirimbo yari imeze ku mazi.”
Akomeza agira ati “ Ibyo birashoboka, ariko njyewe ndimo gukora business mu muziki, ntabwo ntaye umuco, njyewe ndi kuririmba nka business, niba ndi gukora ikintu ngurisha hanze ntabwo navuga ngo nciye umuco mu banyarwanda, Oya! Ntabwo mbwiye umunyarwanda ngo ambara gutya, njyewe ndashaka isoko rya muzika. Ntaho bihuriye no gukangurira abantu kwambara gutyo njyewe nabikoze nk’umuhanzi wifuza kuba mpuzamahanga ntabwo nabikoreye abanyarwanda.”
Uyu muhanzikazi avuga ko azi neza ko iyi ndirimbo ye ishobora kubangamirwa mu Rwanda, atari uko nta banyarwanda bajya bareba indirimbo ifite amashusho nka y’iyi ye ko ahubwo biterwa n’imyumvire yo kumva ko uwakoze video ari umunyarwanda.
Ati “ Ikibazo wenda byaba ari uko njyewe nsohoye iyi video ndi umunyarwanda, ariko iz’abandi zo hanze barazireba, so niba nanjye mba ngerageje gukora video nk’iyi hari ubundi buryo mba nshaka, hari imbaraga mba ntafite, hari izindi mbaraga mba nkeneye gukoresha, ntabwo mba nciye umuco ni ibintu baba bagomba kumenyera,iyo umuntu ari muri business aba ari muri business, ntabwo navuze ngo ntaye umuco cyangwa mbatesheje umuco kandi bose barabizi ko ugiye ku mazi yambara muri buriya buryo.”
Reba amashusho y'iyi ndirimbo 'Unanitaka'
“Ni bisanzwe bagomba kubimenyera rwose ntabwo tuba dutaye umuco cyangwa ngo tuberetse imico mibi, abantu bazumve ubutumwa bamenye ko amashusho nayakoze nshaka ikintu gitandukanye n’ibindi kugirango nanjye mbese ngire ikintu nerekana. Ubutumwa nicyo cya mbere, amashusho ahanini iyo aje ni ukureba widagadura, njyewe ntabwo naje gukora umuziki ku banyarwanda gusa, ni umuziki ndi gukora ku rwego mpuzamahanga.”, Sunny
TANGA IGITECYEREZO