RFL
Kigali

Umushinjacyaha yategetse ko Jacqueline Maribe wahoze ari umukunzi wa Eric Omondi akurikiranwaho ubwicanyi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/10/2018 16:00
0


Jacqueline Wanjiru Maribe wahoze akundana n’umunyarwenya ukomeye muri Kenya Eric Omondi akurikiranyweho urupfu rwa Monica Kimani watabarutse ku myaka 28 y’amavuko. Umukunzi wa Maribe witwa Joseph Irungu nawe akurikiranyweho iki cyaha, ni nyuma y’amezi 4 gusa uyu musore ateye ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore.



Uyu Monica Kimani asanzwe ari umucuruzi ukorera cyane cyane muri Sudani y’amajyepfo ariko akaba yari afite inzu atuyemo mu mujyi wa Nairobi ahitwa Kilimani. Muri iyi nzu ye ya Kilimani niho yasanzwe na musaza we ari mu bwogero yakaswe ijosi. Joseph niwe muntu wa nyuma wagaragaye asohoka aho Monica atuye, ibi bikamugira uw’ibanze mu bacyekwaho kwica uyu mukobwa.

Image result for jacque maribe engagement photos

Joseph yari yarambitse impeta Maribe amusaba kumubera umugore muri Kamena 2018

Hakekwa ko icyaba cyarateye kwica uyu mukobwa ari amafaranga menshi byacyekwaga ko abitse mu nzu iwe n’ubwo polisi itigeze itangaza amafaranga uyu mukobwa yari afite ubwo yageraga ku kibuga cy’indege. Ikindi gikekwa ni uko uyu mukobwa yaba afite inkuru y’urukundo yaba yararangiye hari abamwihoreyeho. Jacqueline Maribe we ari gukurikiranwaho ubufatanyacyaha, dore ko we yatawe muri yombi nyuma y’iminsi 5 umukunzi we afashwe.

GOOD OLD DAYS: TV journalist Jacque Maribe and comedian Eric Omondi back in the day. PHOTO | COURTESY

Jacqueline yahoze ari umukunzi wa Eric Omondi

Kuri ubu umushinjacyaha mukuru wa rubanda yategetse ko aba bombi bakurikiranwaho icyaha cyo kwica Monica Kimani, ni nyuma yo kwegeranya ibimenyetso bihagije bituma boherezwa mu nkiko kuburana. Uyu Jacqueline Maribe yahoze ari umukunzi wa Eric Omondi ariko aza kumuca inyuma ku mugaragaro bituma urukundo rwabo rurangirira aho, binavugwa ko umwana uyu mukobwa yabyaye muri 2014 yaba ari uwa Eric Omondi n’ubwo uyu munyarwenya we abikahana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND