RFL
Kigali

MISS WORLD 2018: Umushinga Miss Liliane afatanyije n'abo bahatanaga muri Miss Rwanda 2018 watowe muri 25 myiza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 10:16
1


Miss Rwanda2018 Iradukunda Liliane agiye kumara ukwezi mu Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Miss World 2018. Nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda abakobwa bose bahatanaga na Miss Liliane batoye umushinga bawuhurizaho, none uwo mushinga watowe muri 25 myiza y'abakobwa bari muri Miss World 2018.



Icyakora umushinga wa Miss Iradukunda Liliane muri Miss Rwanda 2018 wari uwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Nyuma y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, abakobwa bose bahatanaga na Iradukunda Liliane batoye umushinga wo kurwanya imirire mibi aba ari wo bawuhurizaho bose. Uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi ni wo Iradukunda Liliane yatanze muri Miss World 2018, none watowe mu mishinga 25 myiza.

Nyuma yo kureba imishinga y'abakobwa bose bahatana muri Miss World 2018, uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi watowe muri 25 ya mbere mu mishinga irenga ijana y'abakobwa bose bahatana. Umushinga mwiza kurusha indi wabaye uw'umukobwa uhagarariye Nepal anegukana igihembo cy'umukobwa ufite ubwiza bufite intego "Beauty with a puporse".

miss Rwanda

Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018

Kugeza ubwo Miss Iradukunda Liliane yitabiraga Miss World 2018, afatanyije n'abakobwa bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bari bamaze kuzenguruka uturere tunyuranye tw'u Rwanda bakangurira ababyeyi kurwanya imirire mibi mu muryango. Bakoze ibikorwa binyuranye birimo kubaka uturima tw'igikoni, kwigisha ababyeyi uko bateka indyo yuzuye kandi idahenze n'ibindi binyuranye.

Miss Iradukunda Liliane mu cyiciro cy’abakobwa batowe muri Beauty With a Purpose yatambukanye n’abaserukiye Barbados, Brazil, Chile, u Bushinwa, Cook Islands, Guyana, Indonesia, u Butaliyani, Jamaica, u Buyapani, Kenya, Lebanon, Malaysia, Mexico, Mongolia, Myanmar, Nepal, New Zealand, Panama, u Burusiya, Scotland, Singapore, Trinidad & Tabaqo na Vietnam.

Miss World

Uhagarariye Nepal ni we wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bafite ubwiza bufite intego aho Iradukunda Liliane yaje muri 25 ba mbere

Irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 68 ribaye ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo 2018, ryahuje abakobwa bo mu bihugu bisaga 120 birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Iradukunda Liliane. Abatsinze bazamenyekana ku wa 08 Ukuboza 2018 mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort.

KANDA HANO UTORE MISS IRADUKUNDA LILIANE UMUHE AMAHIRWE YO KUBA YAKWEGUKANA IKAMBA RYA MISS WORLD2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Charles5 years ago
    Nakomereze aho pe !! Aduheshe ishema, gusa ntazakore ikosa ryo kudusebya ajya kwambara ubusa n'udukariso tutiyubashye. Azirikane ko umuco wacu wiyubashye kandi wiyambitse azaba rwose agitsinze, ntabwo ubwiza ari ukwambara ubusa,rwose ntazagwe Mu mutego wa ba rusahurira mu nduru





Inyarwanda BACKGROUND