RFL
Kigali

Umurerwa Happy umunyarwandakazi umurika imideri yahuye na Jamie Foxx icyamamare muri Hollywood

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/09/2017 9:03
3


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umurerwa Happy umwe mu banyarwandakazi bamurika imideri ndetse babikora mu buryo bw’umwuga yaje gushyira hanze ifoto yifotozanyije na Jamie Foxx, aha bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iyi foto Umurerwa Happy na Jamie Foxx bayifotoreje i New York aho bose bahuriye muri New York Fashion Week 2017. Tukimara kubona iyi foto twifuje kumenya byinshi mu mishanga uyu mukobwa yaba afitanye n’uyu musore wamamaye mu gukina ama filime, gusa ntibyadukundira cyane ko aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika telefone akoresha yari ifunze.

happy

Uyu mukobwa yanakurikiranye imikino ya US Open

Usibye guhura na Jamie Foxx uyu munyarwandakazi umaze kugira umwuga kwamamaza imideri cyo kimwe no kuyimurika yahuye n'abandi bantu bamamaye mu by’imideri ndetse anabasha kureba umukino wa Tenis wa US Open ari muri stade. Kutamubona kuri telefone byatumye tugorwa no kumenya niba Happy yaba ari muri Amerika nk'umwe mu bamurikaga imideri muri New York Fashion Week cyangwa niba nawe yari yagiye kwihera ijisho.

Happy

Happy Umurerwa ari kumwe na Jamie Foxx

Happy Umurerwa aheruka mu Rwanda mu minsi yashize dore ko yari Face of Kigali Fashion Week 2017 aha akaba yaranagaragaye muri Serena Hotel ahabereye ibi birori.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera6 years ago
    Why is this news? abantu ntibifotozanya n''aba stars buri munsi?
  • 6 years ago
    Wapi sha akakana kagezweho wangu ariko yibitseho ikintu hariya narumiwe kandi akiri rubyogo umunyarwanda wabonye ninde ari kumwe na j.foxx batubwire wenda hari abo tutazi ngirango ntuzi securite baba bafite gusa nabonye uyu mukobwa akunzwe cyane
  • JULES6 years ago
    NIBIB.CYAN.PE





Inyarwanda BACKGROUND