RFL
Kigali

Paccy aravugwaho guhangayika bikomeye kuburyo asigaye arara ijoro ryose atikoza uburiri

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2014 11:46
21


Umuraperikazi Paccy aravugwaho kuba atakiryama ndetse ko haba kumanywa na ninjoro asigaye aba akora muzika anategura ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki, ibi bikaba biterwa n’uko uyu muhanzikazi abwirwa kenshi ko akora cyane ariko abahanzikazi bagenzi be bakaba ari bo bagaragara kumurusha batamurusha gukora cyane.



Aya makuru yemezwa n’umwe mu nshuti za Paccy, yemeza ko muri iyi minsi uyu muhanzikazi asigaye yirirwa ashakisha uburyo bwo kurushaho guteza imbere muzika ye, akaba anagisha inama inzobere mu bya muzika ababaza icyo yakora ngo abashe kumenyekana anajye mu marushanwa akomeye mu gihugu ndetse anatumirwe cyane mu bitaramo, ibi kandi bikaba bitarangirana n’umunsi kuko na ninjoro afata umwanya munini cyane agatekereza akanasoma imishinga itandukanye y’ibihangano bye, rimwe na rimwe akarara anandika indirimbo ari nako anononsora izo aba asanganywe, akaba ashobora guhugira muri ibi agashiduka bumukereyeho.

Paccy ubu asigaye abuzwa ibitotsi no kuba akora cyane agashimwa ariko akabona hari umusaruro atageraho

Paccy ubu asigaye abuzwa ibitotsi no kuba akora cyane agashimwa ariko akabona hari umusaruro atageraho

Iyi nshuti ya Paccy itashatse ko amazina yatangazwa, mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati: “Muri iyi minsi Paccy ntasanzwe, asigaye afite umuhate n’imbaraga zidasanzwe mu kwita ku muziki we, hari hashize igihe yibaza icyo yaba abura ngo umuziki we umuhe umusaruro kuko aririmba indirimbo ze zigakundwa n’abantu bagashima umuziki akora ariko umusaruro akawurushwa na bamwe mu bahanzikazi bagenzi be biba bigaragara ko arusha gukora cyane, ubu ntakiryama kuko kumwanywa yirirwa akora ibikorwa bitandukanye byo kunononsora muzika ye, akirirwana n’abantu batandukanye bazi ibya muzuka, byagera ninjoro aho kuryama agafata umwanya agasubira mu ndirimbo ze zimaze iminsi zigiye hanze, yabivamo akajya mu byo kwandika indirimbo nshya, kuburyo ubona asigaye ahangayitse cyane, sinzi igihe ibyo arimo bizakemukira ariko ubona ko atorohewe”

Paccy nawe ntiyerura ngo avuge ko arara ijoro ariko yemera ko asigaye akora bitandukanye na mbere

Paccy nawe ntiyerura ngo avuge ko arara ijoro ariko yemera ko asigaye akora bitandukanye na mbere

Nyuma y’ibi, Inyarwanda.com yaganiriye na Paccy ariko ntashaka kwerura ngo avuge ko arara ijoro koko, ariko ntabwo nanone ahakana iby’uko imikorere ye muri iyi minsi yahindutse, aho yemera ko asigaye akora mu buryo budasanzwe. Paccy ati:” Icyo nzi cyo sinicaye, nsigaye nkora cyane nanjye nkumva ko ntako ntagize, mfite byinshi ndimo kunononsora kandi Imana nimfasha bizagenda uko mbyifuza kandi ibikorwa ndimo gukora biranganisha aheza, sinshaka gusubira inyuma. Ibyo nihaye gukora mu mwaka wose ndi hafi kubirangiza, kandi nizera ko hari icyo bizatanga gifatika”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zuberi9 years ago
    Nshuti y.Imana icyo uzira se ntukizi ? biragusaba gutanga ibitambo.niyo bissines muri music.ukamera nkabo uzi nawe nkabo bose batakurusha ahubwo bakorana na shitani.Imana izabikurinde uzarye ducye twiza.tuzira akababaro k.imyaka yose nyuma yogutanga umwana wwe cg umwe mubawe
  • Di9 years ago
    Vrmt uyu muhanzikazi inzozi ze Imana izazigire impamo rwose elle travail telment
  • Dusabe Alia9 years ago
    Ariko nkuwo uvuze ngo icyazira nuko adakorana na shitani ukorana na shitani azi neza kuburyo yabihagararaho ninde?mu mwaka itanu ishize c Paccy yari azwi?none c ko ubu atangiye kumenyekana?Paccy courage
  • 9 years ago
    iyo ukoze change wunguka.byi nshi
  • nganimana william9 years ago
    nakomeze imbere turamushyigikiye kbs
  • 9 years ago
    uzaterimbere humura igihe ntabwo cyari cyagere wowe kora lmana iratuzi
  • Niyakire Clever9 years ago
    Turamwera cyane kandi courage tumuri inyuma ni umuhanzikazi mwiza.
  • pascal manariyo 9 years ago
    Kabisa paccy urebye usanga ariwe yahangana na ba Rappers mumisi ishize ariko polepole yazimye tu .twe iburundi tumwita nick minaj du Rwanda
  • gatari kaneza kevin9 years ago
    passy Imana yaguhaye umwana ngo ikurinde agahinda kose tuza umutima izaguha nibindi ndagusaba kugaruka kuMana yawe .ndagukunda
  • cola9 years ago
    Najye uyu mukobwa arambabaza sinjya numva avugwa mumarushanwa kandi rwose ,hari abo arusha beshi wa mugani ubu indirimbo ze ziranaryoha mukubyina rwose bajye borohereza nabakenye bafite impano bitabaye ibyo nta terambere mumuziki ryaba rihari.nonese utazwi ashoboye yazabaho ate?
  • davieafa9 years ago
    kumerezaha wicika intege kbs
  • 9 years ago
    nakomereze aho biramubereye
  • Aline Mwigeme9 years ago
    Paccy ndamukunda cyane kandi nibyiza koyabony ko hariho abagenda bamucaho kandi abasumba umuziki akanatangira no kugira uko ashoboy ngo asubire kuzamuka nukuri nakomeze ama travails azasubira aje hejuru turamwizeye.Tukurinyuma Paccy.
  • Aline Mwigeme9 years ago
    Paccy ndamukunda cyane kandi nibyiza koyabony ko hariho abagenda bamucaho kandi abasumba umuziki akanatangira no kugira uko ashoboy ngo asubire kuzamuka nukuri nakomeze ama travails azasubira aje hejuru turamwizeye.Tukurinyuma Paccy.
  • na9 years ago
    paccy byo aririmba neza Sinzi icyo azira,ariko buriya nawe igihe cye cyageze abanyamakuru nimumufashe atere imbere kuko nimwe mugira uruhare runini kugira umuntu amenyekanye,arashoboye pe.ikintu namwisabira nkumukobwa mugenzi we nuko yahindura ibijyanye nuko yambara ndeste nibintu ajya ashira mumutwe we,iga kwambara neza usuke ibintu bijyanye na peau yawe wambare ibintu bigenzweho bitari ibibara byinshi ubona nabyo bitajyanye,buriya knowless Ari mubaririmbyi biyitaho azi kwambara, akanisiga twa maquillage twiza kandi ntakurusha kuririmba,please uzabigerageze,njye ndagukunda ariko ukuntu uba umeze muma clip bituma ncika intege.uhindure rero na nick minaj se ubona atarahinduye ibya maquillage asigaye afite imisasti ya noir na maquillage yarazihinduye
  • isaa9 years ago
    paccy ibyo akora abifitemo ubuhanga kdi paccy arakora iki nicyo gihe kiwe kubategura ibitaramo bikomeye ubu niwe mukobwa uri kwigaragaza na mubwira ngo nakomereze aho kuko ibyiza birimbere paccy uyu mwaka urakoze rega na batemera bazemera tukurinyuma mukobwa mwiza.
  • baptiste9 years ago
    Sister wacu courrrage. kandi turagukunda, igaragaze kuko urakenewe kuri stage
  • Fils9 years ago
    Tuuuuragushyigikiye kabisaaaa.
  • UWIHANGANYE9 years ago
    NAREKEKWIRUKAKUBYISIabamubwirako adashoboye nabashakakumucaintege ibutareturamwemera
  • amza sorange9 years ago
    passy ihangane imana izahaza ibyufuzo byawe kd ujye ufata nakanya uruhuke kuko Ibyimana ntawubihata man birizana tu icyo yakugeneye uzakibona.





Inyarwanda BACKGROUND