RFL
Kigali

Umuraperi Y-filla utuye Canada yamuritse mix-tape y’indirimbo eshanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2018 6:46
0


Umunyarwanda Shyaka Yves uzwi mu ruhando rwa muziki nka Y-Filla yamaze gushyira hanze mix-tape ya mbere yise ‘Jam My Life I’ igizwe n’indirimbo eshanu. Mu ndirimbo eshanu zigize iyi mix-tape harimo iyitwa ‘Afrotrap’, ‘Uwo ni Njyewe’ ‘Jam My Life’ yitiriye Mix Tape n’izindi nyinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye.



Y-Filla ubusanzwe witwa Shyaka Yves nyuma y’igihe kinini yari amaze atunganya MixTape ye ya mbere yise ‘Jam My Life I’, kuri ubu yamaze kujya hanze. Indirimbo ze zigizwe n’uruvangitirane rw’indirimbo nk’Ikinyarwanda n’Icyongereza mu mudiho wa kizungu.

Yumvikana mu njya ya Hip Hop, avuga ko 2018 izasiga ageze mu Rwanda aho ashobora gukorana n’abahazi nyarwanda. Uyu muraperi ukunze gukurikirana muzika nyarwanda, aba muri Canada aho akurikirana amasomoye muri Kaminuza.

yfilla

yashyize hanze mix tape

Uyu muraperi yashyize hanze mix-tape

UMVA HANO 'WHAT'S YOUR QUESTIONS'YA YFILLA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND