RFL
Kigali

Umuraperi w’icyamamare muri Amerika XXXTENTACION yiciwe muri South Florida

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 8:35
0


Kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena 2018 ni bwo umuraperi w’icyamamare wari uzwi ku izina XXXTENTACION yasanzwe ahitwa South Florida yishwe nyuma y'uko yari yarashwe n'abantu bataramenyekana nk'uko Polisi ya Amerika yabitangarije ibinyamakuru byandikirwa muri iki gihugu.



Uyu muraperi w’icyamamare apfuye nyuma yo kuzuza imyaka makumyabiri y’amavuko. Ubusanzwe yitwaga Jahseh Onfroy. Biravugwa ko yarashwe n'abantu babiri batabashije kumenyekana. Umwe mu bashinzwe umutekano mu gace yarasiwemo watanze amakuriu yagize ati”Yari avuye mu iduka rigurisha moto ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba nyuma haza abasore babiri bari bambaye ibintu byijimye baramurasa bahita banamwica.”

XXX TENTECIONKu myaka 20 uyu muraperi yitabye Imana

Uyu muraperi w’umunyamerika yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Look at Me” yanamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2017. Yari umwe mu bahanzi bakomeye cyane ko nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Billboard indirimbo iri kuri album yeherukaga gukora ‘Sad’ yari iri ku mwanya wa 7 mu ndirimbo ijana zikunzwe cyane ndetse inamaze hafi ibyumweru bitari bike iri kuri urwo rutonde.

UMVA HANO INDIRIMBO 'SAD' Y'UYU MURAPERI YARI MU ZIGEZWEHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND