RFL
Kigali

Umuraperi Sajou yashyize hanze amafoto yambaye akantu kanagana mu gahanga ‘Agateta’ katavuzweho rumwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2018 12:53
1


Muri 2014 ni bwo umuhanzikazi Teta Diana yagaragaye yambaye akantu kanagana ku gahanga kaje no guhabwa izina ry’agateta kubera ko ari mu ba mbere bakamamaranye. Icyo gihe Teta Diana yavuze ko akambara kugira ngo kabe ikirango cye. Bitunguranye umuraperi Sajou kuri ubu ni umwe mu basigaye bambara agateta muri iyi minsi.



Ubwo Teta Diana yadukanaga ‘Agateta’ byavuzwe kenshi ko kaba ari ako yahawe n’abapfumu nk’intsinzi ngo akomeze yamamare mu muziki ndetse abahanga mu gukwirakwiza amakuru bari baranabishakiye inyito bahamyaga ko yagahawe na Zizou icyo gihe bari bawubanye nk’intsinzi yo kugira ngo uyu muhanzikazi agumane ubwamamare, icyakora ibi Teta yakunze kubyamaganira kure we agahamya ko ntaho bihuriye ahubwo ko ari akaderi yari yadukanye kazajya kamuranga kakamutandukanya n'abandi.

Sajou

Sajou yamaze gushyiraho agateta ku mutwe

Kuva icyo gihe aka kameze nk’agasaro kanagana mu gahanga katangiye kwitwa ‘Agateta’ bigendanye n’izina Teta Diana wakadukanye, icyakora kuri ubu bitandukanye n’ibimenyerewe ko uyu muderi wari umaze kuba umwihariko w’abakobwa na cyane ko hari n'abandi batangiye kukamba nyuma ya Teta Diana. Sajou umwe mu baraperi bakomeye b'abanyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutera ku gahanga ke 'Agateta' nkuko bigaragara mu mafoto yishyiriye hanze ari muri siporo.

SajouAgateta kamamaye kubera Teta Diana kari kazwi nk'umuderi w'abakobwa gusa

Sajou ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse kumurikira Album ye nshya ‘Rap Nyayo’ mu gitaramo yashyigikiwemo na Kamichi, cyabaye tariki 24 Werurwe 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beric5 years ago
    ubwo amazina yako agomba guhinduka kakitwa Agasajou





Inyarwanda BACKGROUND