RFL
Kigali

Umuraperi Rick Ross yavuye muri Gereza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/07/2015 9:46
1


Nyuma y’iminsi 7 Rick Ross ari muri gereza ya Georgia azira gushimuta no gukubita abantu babiri bagakuka amenyo, kuri ubu Rick Ross yamaze kurekurwa.



Umuraperi William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross umaze iminsi irindwi muri gereza dore ko yafunzwe kuwa 24 Kamena 2015, arekuwe nyuma yo kwemera icyaha akemera no gutanga amande angana na miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika.

N'ubwo Rick Ross yarekuwe, yasabwe kwishyura amande yaciwe yose angana na miliyoni ebyiri z'amadorali y'amerika ariko agahita atanga ibihumbi 500 by’amadorali (kasha) andi akazayatanga mu byiciro, yaramuka atubahirije amasezerano yagiranye n’ubutabera akazamburwa inzu ye abamo.

0701-rick-ross-court-01Rick Ross arekuwe nyuma y'iminsi irindwi amaze muri gereza

Nadrian James ucungira umutekano Rick Ross nawe wari muri gereza azira icyaha nk'icya Rick Ross, yasabiwe n’urukiko kuguma muri gereza kugeza tariki ya 13 Kanama 2015.

Rick Ross arekuwe nyuma yo gusaba urukiko ko rumurekura agakurikiranwa ari hanze kuko umunyamategeko we ahamya ko yari amaze muri gereza igihe kirekire.

Rick Ross

Umuraperi Rick Ross

Uyu muraperi Rick Ross si ubwa mbere afunzwe kuko amaze kujya muri gereza inshuro nyinshi ahanini azira gufatanwa ibiyobyabwenge. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bery 2 sadick7 years ago
    ese ubuni si fremmason rick ross





Inyarwanda BACKGROUND