RFL
Kigali

Umuraperi Mukadaff yamaze gutangaza umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2018 10:31
0


Mukadaff ni umuraperi wazamutse mu minsi ishize muri muzika nyarwanda, icyakora benshi mu bakurikiranira hafi umuziki ndetse na benshi mu baraperi bahamya ko ari umwe mu baraperi bakomeye bagaragaza akazoza k’ejo hazaza ha Hip Hop nyarwanda. Kuri ubu uyu muraperi yamaze gutangaza umukunzi we.



Mukadaff abinyujije kuri status ye ya Whatsapp yashyizeho ifoto ari kumwe n’inkumi ahita yandikaho amagambo agaragaza ko ari umukunzi we agira ati” My wife, My one and only one’ ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati” Umugore wanjye uwanjye umwe, umwe rukumbi…” Aya magambo agaragaza ko ko uyu mukobwa tutabashije kumenya amazina ye ari umukunzi we ndetse banafitanye urukundo rukomeye.

mukadaff

Mukadaff ni we watangaje uyu mukobwa bakundana

Ku bijyanye n’inkuru y’uyu mukunzi we twifuje kuvugana na Mukadaff gusa ntibyadukundira cyane ko telefone ye itacagamo gusa turakomeza gukurikirana iyi nkuru. Mukadaff ni umuraperi uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Agakote, Gwamo,…” Kuri ubu afite indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzikazi Cassandra bise ‘Nturi my type’ ikaba ari indirimbo yifuzaga gukorana na Oda Paccy ntibimuhire agahitamo guhita ayikorana na Cassandra. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND