RFL
Kigali

Umuraperi Kanye west yanenze bikomeye imiyoborere ya Perezida Barack Obama

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/04/2018 12:01
1


Umuraperi Kanye West yatangaje ko Perezida Barack Obama,umwirabura rukumbi wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo yigeze amarira abanyamerika cyane cyane abo mu mujyi wa Chicago ,icyakora bamwe mu bafana be bamusubije ko nawe ntacyo yakoze kandi ari umuherwe.



Icyamamare mu njyana ya Hiphop, Kanye West mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko mu myaka 8 Perezida Barack Obama yamaze ku butegetsi nta kintu na kimwe yayimarire ariko by’umwihariko umujyi wa Chicago ngo ntiyigeze agira icyo awuhindukaho ngo utere imbere. Kanye West wanditse ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twiiter, nta byinshi yasobanuye, ariko bamwe mu bafana be bamusubije bamusaba guceceka kuko nawe ntacyo yakoze.

Bamwe mu bafana bamusubije ko Perezida Obama ntacyo yagombaga gukora kuko igihugu cyari mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu bwari bworetswe na Perezida Gearge W. Bush utaragize icyo akora, bagahera aha bavuga ko ahubwo Kanye West nk’umukire ndetse n’abandi baherwe aribo bagomba guteza imbere umujyi wabakujije, Chicago. 

Icyakora ku rundi ruhande bamwe mu bafana bamushyigikiye bagaragaza ko igihugu iyo kiyobowe n’ishyaka ry’abademocrate kizatazamuka mu bukungu, ahubwo abafata ibyemezo baba bashaka ko abanyamerika bakomeza kubaho babikesha Leta gusa. ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza ko ku butegetsi bwa Perezida Obama umubare munini w’abafataga ibyemezo bari abarepubulican bityo ibibi byose bidakwiye kwitirirwa ishyaka ry’abademocrate..

Icyakora kuri ibi bitekerezo byose nta ngingo n’imwe Kenye West yigeze ashyigikira ishyigikira ibyo yari yavuze, benshi mu bafana bakomeje kumushinja gucinya inkoro kuko ashaka umwanya muri Guverinoma ya Perezida Donald Trump uri ku butegetsi ,inzira yo gushaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu myaka 2 iri imbere.

Umujyi wa Chicago ni umwe mu mijyi minini kandi ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Chicago iherereye muri Leta ya Illinois imwe mu zo abafana ba Kanye West bahamya ko ari yo ikennye kurusha izindi mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umujyi wa Chicago ni umujyi Kanye West yakuriyemo, avuga ko akunda, ibyatumye anawitirira umwana we  w’umukobwa wa 3 uherutse kuvuka mu ntangirio z’uyu mwaka wa 2018.

Image result for kanye west house in chicago address

Imwe mu nzu za Kanye West ziri mu mujyi wa Chicago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    NGEWENDASHAKAAMAFOTO





Inyarwanda BACKGROUND