RFL
Kigali

Umuraperi Jay C yisunze Social Mula bashyira hanze indirimbo yabo nshya bise 'Tonight'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 19:33
0


Jay C ni umwe mu baraperi bagaragaje ingufu nyinshi mu mwaka wa 2017, uyu muraperi warangije umwaka wa 2017 ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite yabwiye Inyarwanda.com ko iriya yari intangiriro bityo ko agomba guhita akomerezaho cyane ko yasaga n'ugarutse mu muziki kandi byanze bikunze yari yiteguye guhangana mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda.



Kuri ubu uyu muraperi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ahuriyemo na Social Mula umwe mu baririmbyi bakomeye hano mu Rwanda. Iyi ndirimbo nshya aba basore bombi bahuriyemo ikaba igiye hanze ikurikira I’m back Jay C yakoranye na Bruce Melody, Amen Jay C yakoranye na Serge Iyamuremye, Sibomana ndetse n’izindi nyinshi uyu muhanzi yashyize hanze mu mezi make ashize.

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri 2018 ‘Sibomana’-YUMVEJay C umuraperi umwe mu bakomeye hano mu Rwanda 

‘To night’ indirimbo nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Jay P, nkuko Jay C yabitangarije Inyarwanda.com ngo amashusho y’iyi ndirimbo nayo arajya hanze mu minsiu ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY C NA SOCIAL MULA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND