Jay C ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda icyakora mu minsi ishize ntiyakoraga, gusa 2017 ni umwaka adashobora kuzibagirwa cyane ko ari wo yagarutsemo akorana indirimbo na Bruce Melody iyo bise I’m Back, igakundwa bigatera akanyabugabo uyu musore wasaga n'ugarutse muri muzika bundi bushya.
Nyuma y’iyi ndirimbo Jay C yashyize hanze indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye, bayita ‘Amen’ icyakora iyi ndirimbo ntabwo yakunzwe cyane nkuko iya mbere yakunzwe. Kuri ubu rero uyu muraperi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sibomana’ ikaba indirimbo ya gatatu akoze kuva yagaruka mu muziki ndetse iyi ndirimbo akaba yarayikoranye ku giti cye.
Jay C umuraperi ukomeye muri muzika y'u Rwanda
Iyi ndirimbo nshya ya Jay C yise ‘Sibomana’ yakozwe na Producer Fazzo. Nkuko uyu muraperi yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu minsi mike cyane araba yashyize hanze amashusho yayo.
TANGA IGITECYEREZO