RFL
Kigali

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri 2018 ‘Sibomana’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 10:53
2


Jay C ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda icyakora mu minsi ishize ntiyakoraga, gusa 2017 ni umwaka adashobora kuzibagirwa cyane ko ari wo yagarutsemo akorana indirimbo na Bruce Melody iyo bise I’m Back, igakundwa bigatera akanyabugabo uyu musore wasaga n'ugarutse muri muzika bundi bushya.



Nyuma y’iyi ndirimbo Jay C yashyize hanze indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye, bayita ‘Amen’ icyakora iyi ndirimbo ntabwo yakunzwe cyane nkuko iya mbere yakunzwe. Kuri ubu rero uyu muraperi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sibomana’ ikaba indirimbo ya gatatu akoze kuva yagaruka mu muziki ndetse iyi ndirimbo akaba yarayikoranye ku giti cye.

Jay CJay C umuraperi ukomeye muri muzika y'u Rwanda

Iyi ndirimbo nshya ya Jay C yise ‘Sibomana’ yakozwe na Producer Fazzo. Nkuko uyu muraperi yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu minsi mike cyane araba yashyize hanze amashusho yayo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SIBOMANA' YA JAY C






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe6 years ago
    courage! ni sawa
  • 6 years ago
    congs bro





Inyarwanda BACKGROUND