RFL
Kigali

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye wamamaye muri Gospel –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2017 14:44
0


Si ibintu bisanzwe ko umuhanzi uko muzika isanzwe ahuza byoroshye nabaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakaba bakorana indirimbo. Kuri ubu umuraperi Jay C yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Amen’ iyi akaba yarayikoranye na Serge Iyamuremye.



Jay C ni umuraperi wigeze gushaka gufata inguni za muzika nyarwanda icyakora ntibyamuhira asa nkuvuye muri muzika icyo gihe atangaza ko hari gahunda yahise ajyamo zijyanye n’umuryango we gusa nyuma yo kuzikemura ubu akaba yaramaze kugaruka muri muzika aho ahamya ko afite imbaraga kandi asanga agomba gushimisha abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

‘Amen’ indirimbo nshya ya Jay C yayikoranye na Serge Iyamuremye uyu uzwi mu ndirmbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ikaba indirimbo ije ikurikira I am Back yari yakoranye na Bruce Melody zose zakozwe na producer Junior Multisystem. 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY C NA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND