Umuraperi Darassa uri mu bagezweho muri Tanzania agiye kuririmbira bwa mbere i Kigali, aho yatumiwe mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatanu,tariki 11 Kanama 2017,uyu muraperi kuri ubu arabarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yanahuye n’itangazamakuru mbere y’igitaramo.
Shariff Thabeet uzwi cyane nka Darassa umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Tanzania no muri Afurika y’i Burasizuba, azwi cyane mu ndirimbo nka;"Muziki" yahuriyemo na Ben Pol, "Too Much", "Hasara Roho", "Utanipenda" n'izindi nyinshi yagiye akora.
Usibye uyu muhanzi ariko abitabira iki gitaramo barasusurutswa n’aba DJs bakomeye barimo Miller, Toxxyk, Marnaud n'abandi bakomeye. Iki gitaramo kiranagaragarizwamo imbyino za Jabba Junior n’itsinda ribyina gakondo ryitwa Abenegihanga.
Darassa kuri hotel i Kigali aho acumbitse
Iki gitaramo byitezwe ko kibera mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV hahoze hitwa Camp Kigali. Kiratangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) aho buri wese ukitabira yishyuzwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw).
Darassa yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
TANGA IGITECYEREZO