RFL
Kigali

Umuraperi Darassa ufite igitaramo kuri uyu wa Gatanu yageze i Kigali ahura n’abanyamakuru–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/08/2017 16:04
2


Umuraperi Darassa uri mu bagezweho muri Tanzania agiye kuririmbira bwa mbere i Kigali, aho yatumiwe mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatanu,tariki 11 Kanama 2017,uyu muraperi kuri ubu arabarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yanahuye n’itangazamakuru mbere y’igitaramo.



Shariff Thabeet uzwi cyane nka Darassa umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Tanzania no muri Afurika y’i Burasizuba, azwi cyane mu ndirimbo nka;"Muziki" yahuriyemo na Ben Pol, "Too Much", "Hasara Roho", "Utanipenda" n'izindi nyinshi yagiye akora.

Darassa

Usibye uyu muhanzi ariko abitabira iki gitaramo barasusurutswa n’aba DJs bakomeye barimo Miller, Toxxyk, Marnaud n'abandi bakomeye. Iki gitaramo kiranagaragarizwamo imbyino za Jabba Junior n’itsinda ribyina gakondo ryitwa Abenegihanga.

DarassaDarassa kuri hotel i Kigali aho acumbitse

Iki gitaramo byitezwe ko kibera mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV hahoze hitwa Camp Kigali. Kiratangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) aho buri wese ukitabira yishyuzwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw).

DarassaDarassa yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zubera6 years ago
    Ubu nkuyu bazamuha akayabo kandi ntazwi. Ariko abanyarwanda nabo ubu bacanye kumaso uzaba ureba ko hatazaza abantu baterenga 20.
  • Merykhan6 years ago
    Nazwi none bamuvanye he? kandi atazwi





Inyarwanda BACKGROUND