RFL
Kigali

Umuramyi Dudu w’i Burundi watumiwe na Dinah Uwera mu gitaramo ‘Hearts at Worship’ yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2018 9:17
0


Umuramyi Dudu T Niyukuri wo mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Rwanda avuye i Nairobi muri Kenya aje kwitabira igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwemo na Dinah Uwera witegura kumurika album yise ‘Nshuti’.



Dinah Uwera ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ‘Nshuti’ izamurikirwa muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru tariki 5 Kanama 2018. Aganira na INYARWANDA, Dudu wageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2018, yavuze ko imyaka ibaye ibiri abarizwa i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Yavuze ko atari ubwa mbere akoreye igitaramo mu Rwanda kandi ko yahesheje benshi umugisha. Yakomeje avuga ko yishimira intera Dinah Uwera agezeho bityo ko yaje kumushyigikira mu buryo bukomeye, ngo abanyarwanda n’abandi bitegura guhembukira muri iki gitaramo. Yagize ati:

Nibaza ko atari ubwa mbere nje hano mu Rwanda. Nsanzwe mfite inshuti nyinshi cyane. Kandi hejuru y’ibyo dusanzwe dukorera hano hamwe n’abahanzi batandukanye. Ndumva Cyane Cyane nishimye ko Dinah ageze kuri iyi ntambwe. Nje kumushyigikira no kumufasha gukora iyo launch.

dudu

Dudu avuga ko yishimira intera Dinah Uwera agezeho

Iki gitaramo ‘Hearts at Worship’ Dinah Uwera yagiteguye afatanije na kompanyi Urugero Media Group. Dinah Uwera aherutse kubwira INYARWANDA ko mu gitaramo cye “hazagwa imvura ivuye ku Mana ndetse yizeye ko iyo mvura izahembura benshi”. Avuga ko nawe afite amatsiko y'utundi dushya Imana ihishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati:

Concert yitwa Hearts at worship, ndimo kuyitegura mbifashijwemo n'Urugero media group. Igitaramo cyanjye kizaba tariki 5 Kanama (8) muri uyu mwaka wa 2018, kizabera Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kigamije kumurika album yanjye ya mbere yitwa Nshuti, indirimbo nshya, amavuta mashya,.. Naho ubundi gahunda ni ukuvugana n'Imana tugasabana nayo mu ndirimbo. Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi kuko ndabizi ko itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha.

Dinah afite indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi, yakoze nka: ‘Nishimiye’, ‘Nshuti’, ‘Christmas’, ‘Do it Again’ yakoranye na Deborah, ‘Says the Lord’ n’izindi nyinshi. Dudu T Niyukuri wageze mu Rwanda afite indirimbo nka: ‘Ndagushima’,  ‘Ivyizigiro’, ‘Sinicuza’, ‘Hossana’ n’izindi nyinshi zamwongereye igikundiro.

yitwaje

Dudu yageze i Kigali yitwaje Guitar

yakiriwe

Dudu yakiriwe na Dinah Uwera wamutumiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND