Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga uzwi ku izina rya Rutangarwamaboko na Umuziranenge Sana Cynthia bibarutse imfura y’abo y’umukobwa. Aba bombi baherutse gushakana mu mwaka ushize wa 2017 taliki ya 30 Nyakanga.
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 35 z’igitondo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2018, ni bwo Umuziranenge Sana Cynthia yibarutse umwana w’umukobwa. Ni nyuma y’amezi 9, umupfumu Rutangarwamaboko ashakanye na Umuziranenge Sana Cynthia.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook umupfumu Rutangarwamaboko yavuze imyato umugore we Cynthia wamubyariye imfura, mu Kinyarwanda cyimbitse, yagize ati”Uri intwari byombero by'Umudende, nzahora ngukunda cyane, ni ukuri twombeke ndetse cyane”. Iby'uko bibarutse, umupfumu Rutangarwamaboko yabihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com amutangariza ko injishi ye yibarukiye mu bitaro bya CHUK.
Bakoze ubukwe bw'agatangaza
Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga uterwa ishema no kwitwa umupfumu, yashakanye na Umuziranenge Sana Cynthia ku itariki ya 30 Nyakanga 2017 mu birori byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga,mu Karere ka Kamonyi ku ivuko ry’uupfumu Rutanga rw’amaboko. Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko nta marozi atagira kirogora,nta buganga butagira umugangahuzi,nta ndwara itabonerwa umuti iyo umuntu avuriwe mu bice 3 bimugize umwuka,umubiri n’intekerezo ze.
Rutangarwamaboko n’injishi ye (umugore we) bamaze kwibaruka
TANGA IGITECYEREZO