RFL
Kigali

Umupfumu RUTANGARWAMABOKO n’injishi ye (umugore we) bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/05/2018 19:11
2


Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga uzwi ku izina rya Rutangarwamaboko na Umuziranenge Sana Cynthia bibarutse imfura y’abo y’umukobwa. Aba bombi baherutse gushakana mu mwaka ushize wa 2017 taliki ya 30 Nyakanga.



Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 35 z’igitondo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2018, ni bwo Umuziranenge Sana Cynthia yibarutse umwana w’umukobwa. Ni nyuma y’amezi 9, umupfumu Rutangarwamaboko ashakanye na Umuziranenge Sana Cynthia.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook umupfumu Rutangarwamaboko yavuze imyato umugore we Cynthia wamubyariye imfura, mu Kinyarwanda cyimbitse, yagize ati”Uri intwari byombero by'Umudende, nzahora ngukunda cyane, ni ukuri twombeke ndetse cyane”. Iby'uko bibarutse, umupfumu Rutangarwamaboko yabihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com amutangariza ko injishi ye yibarukiye mu bitaro bya CHUK.

Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe bw’umwimerere wo mu muco nyarwanda-AMAFOTO

Bakoze ubukwe bw'agatangaza

Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga uterwa ishema no kwitwa umupfumu, yashakanye na Umuziranenge Sana Cynthia ku itariki ya 30 Nyakanga 2017 mu birori byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga,mu Karere ka Kamonyi ku ivuko ry’uupfumu Rutanga rw’amaboko. Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko nta marozi atagira kirogora,nta buganga butagira umugangahuzi,nta ndwara itabonerwa umuti iyo umuntu avuriwe mu bice 3 bimugize umwuka,umubiri n’intekerezo ze.

Umupfumu Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko n’injishi ye (umugore we) bamaze kwibaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Yo nibasubireyo nta mahwa,ndabakunda cyane ariko cyane cyane Rutangarwamaboko,rwose nzishimira guhura nawe ngo twiganirire iby abakurambere
  • Rutikura5 years ago
    Avuga neza mba ndi umwambi! Ni basubireyo nta mahwa!!





Inyarwanda BACKGROUND