Umusore witwa Tushimye Jean Claude uzwi mu ruhando rw’abanyarwenya nka Gakondo Besto avuga ko amaze gutegura ‘comedy’ ebyiri zimaze kurebwa n’umubare munini w’abantu binyuze ku rubuga rwa Youtube.
‘Comedy’ ni umwuga umaze kumenyerwa n’abanyarwanda benshi mu bitaramo bitandukanye by’urwenya bategurirwa na benshi mu banyarwenya ba hano mu Rwanda, umubare w’abakora uyu mwuga nawo uragenda utumbagira. ‘Comedy’ ni uruganda runyuzwamo ibyishimo bya benshi biturutse mu buryo bizihirwa n’imyidagaduro y’uruvangitirane ibahuza n’abandi bagaseka bakisanzura.
Tushimye Jean Claude (Gakondo Besto) avuga ko afite ibikorwa byinshi kuri Youtube bijyanye n’urwenya birimo nk’ibyo yagiye akora bigakundwa cyane. Yabwiye Inyarwanda.com ko amaze gukora ‘comedy’ zigera mu icumi harimo n’iyo yakoranye n’umusore witwa P Smith aho imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 44 (44,000,000). Yirebe HANO.
Ati “Ndacyeka mu Rwanda ari yo ya mbere.” Iyi ‘comedy’ yigisha abantu kureka ubusambanyi aho umusore aba agiye gusambana n’umukobwa akumva imbwa ziramotse akiruka nyamara ari abakobwa bagenzi b’uwo yashakaga gusambanya bamutekeye umutwe. Yagize ati:
Ni akantu kigisha abantu kureka ubusambanyi. Ni umuhungu uba ugiye gusambanyiriza umukobwa mu gihuru. Noneho akumva imbwa ziramotse, yari yatangiye kwambura umukobwa ubusa. Noneho imbwa zamoko agahita yirukanka. Ariko mu by’ukuri si imbwa ziba zimotse ahubwo n’abantu baba bamukinnye imitwe kugira ngo bamurye amafaranga. Noneho bakamoka kubera ko aba ari mu cyaha ‘urabizi ko umunyacyaha aricyeka ahantu hose. Agizengo n’imbwa nyine arirukanka. Amaze kwirukanka, babandi bamotse bari hepfo bahita baza batwara amafaranga nyine, birarangira nyine bamurya gutyo.
Avuga ko filime amaco y’inda nayo yakoze imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi magana ane (400,000). Avuga ko ari filime igaragaza abasore babiri baba badashaka gukora ahubwo bagahora biba (kwiba) abo bahuye nabo, aho bagezeho hose bakarangwa n’iyo ngeso.
Tuyishime (Gakondo Besto) arasaba Leta y’u Rwanda gufasha byihariye uruganda rwa ‘comedy’ aho avuga ko bafite ubuhanga n’ubumenyi muri uyu mwuga ariko ko ikibazo kikiri amikoro. Uyu musore umaze imyaka umunani muri ‘comedy’ avuga ko abaye uwa mbere mu muryango w’iwabo ukora uyu mwuga kandi ko agifite ibikorwa byinshi byo gukora mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO