RFL
Kigali

Umunyarwenya Tuyishime (Gakondo Besto) arishimira ko ‘comedy’ yateguye imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 44

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2018 10:41
5


Umusore witwa Tushimye Jean Claude uzwi mu ruhando rw’abanyarwenya nka Gakondo Besto avuga ko amaze gutegura ‘comedy’ ebyiri zimaze kurebwa n’umubare munini w’abantu binyuze ku rubuga rwa Youtube.



‘Comedy’ ni umwuga umaze kumenyerwa n’abanyarwanda benshi mu bitaramo bitandukanye by’urwenya bategurirwa na benshi mu banyarwenya ba hano mu Rwanda, umubare w’abakora uyu mwuga nawo uragenda utumbagira. ‘Comedy’ ni uruganda runyuzwamo ibyishimo bya benshi biturutse mu buryo bizihirwa n’imyidagaduro y’uruvangitirane ibahuza n’abandi bagaseka bakisanzura.

Tushimye Jean Claude (Gakondo Besto) avuga ko afite ibikorwa byinshi kuri Youtube bijyanye n’urwenya birimo nk’ibyo yagiye akora bigakundwa cyane. Yabwiye Inyarwanda.com ko amaze gukora ‘comedy’ zigera mu icumi harimo n’iyo yakoranye n’umusore witwa P Smith aho imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 44 (44,000,000). Yirebe HANO.

Ati “Ndacyeka mu Rwanda ari yo ya mbere.” Iyi ‘comedy’ yigisha abantu kureka ubusambanyi aho umusore aba agiye gusambana n’umukobwa akumva imbwa ziramotse akiruka nyamara ari abakobwa bagenzi b’uwo yashakaga gusambanya bamutekeye umutwe. Yagize ati:

Ni akantu kigisha abantu kureka ubusambanyi. Ni umuhungu uba ugiye gusambanyiriza umukobwa mu gihuru. Noneho akumva imbwa ziramotse, yari yatangiye kwambura umukobwa ubusa. Noneho imbwa zamoko agahita yirukanka. Ariko mu by’ukuri si imbwa ziba zimotse ahubwo n’abantu baba bamukinnye imitwe kugira ngo bamurye amafaranga. Noneho bakamoka kubera ko aba ari mu cyaha ‘urabizi ko umunyacyaha aricyeka ahantu hose. Agizengo n’imbwa nyine arirukanka. Amaze kwirukanka, babandi bamotse bari hepfo bahita baza batwara amafaranga nyine, birarangira nyine bamurya gutyo.

Avuga ko filime amaco y’inda nayo yakoze imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi magana ane (400,000). Avuga ko ari filime igaragaza abasore babiri baba badashaka gukora ahubwo bagahora biba (kwiba) abo bahuye nabo, aho bagezeho hose bakarangwa n’iyo ngeso.

Tuyishime (Gakondo Besto) arasaba Leta y’u Rwanda gufasha byihariye uruganda rwa ‘comedy’ aho avuga ko bafite ubuhanga n’ubumenyi muri uyu mwuga ariko ko ikibazo kikiri amikoro. Uyu musore umaze imyaka umunani muri ‘comedy’ avuga ko abaye uwa mbere mu muryango w’iwabo ukora uyu mwuga kandi ko agifite ibikorwa byinshi byo gukora mu minsi iri imbere.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUSORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nu5 years ago
    Thecat vevo250 ndabona yarabanduje kwishyura views . Na comments. Muge mubeshya abatazi gucukumbura .
  • eric5 years ago
    iyi nta comedy irimo kbsa na views yazikuye kuri hashtag yakoresheje muri anglais avugako bakora sex abantu benshi kuko bibakurura bakaza aribyo baje kwirebera kuko iyo urebye muri comment ntanumwe urimo wumva ikinyarwanda kuko iyo baba babyumva bakibaza ukuntu umukobwa atariziko bari bukorere sex mugihuru kuko umuhungu yamubwiriye hariya ko murugo iwe hari abantu aho bagiye aba copines be bakaba bahari bahabwiwe niki c? ahandi aramubwira ngo 30k azazimuha ejo andi azayamushakira ikindi gihe ubundi 30k agahita ayatangira aho ejo hatajyeze gusa komerezaho uzabasha kurya ayo kuri youtube yo kwamamaza ariko ntahandi wabona bayaguhe kuko zikinanywe ubuswa comedy zawe
  • dido5 years ago
    ariko abanyarwanda kuki dufata umwanya tunengana koko niyompamvu bavuga ko turi abagome ntarukundo nkawe erick mbere yokunenga ibyabandi ngo nibibi ibyawe byizaa birihe ngo tubirebe nibyo uvuze byokugukora hashtag ntibibaho aho mbizi nikuri instagram kandi ukoresheje hashtag ntiwarenza likes 15 kuko bahita babibona youtube nayo sibigoryi kuburyo wabakorera amanyanga ntibabibone mwabyanga mwabyemera iriya niyo video yambere murwanda yarebwe inshuro nyinshi aribyo abo ba catvevo muvuga ngo bagura views nabo bajya bagira amamillions ariko ntibarwnza 30k ibyo rero murimo nishyari ryabamunze kuko mwumva ko ntamunyarwanda warebw Bene kariya kageni byarabaye rero
  • rufonsi5 years ago
    ariko njyewe numva ntanikibazo kirimo niyo ibyo babikora ariko bakagera kucyo bashaka icyambere ni views ibindi nribitureba kano ka video karigisha abashurashuzi bajye babanza kureba kure naho ibyo byokugura views ahubwo nanjye mbonye uko bazigura youtube ikajya inyihembera ayo ma dorali
  • kabogie comedian5 years ago
    gakondo we komereza ahoooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo





Inyarwanda BACKGROUND