RFL
Kigali

Umunyarwenya Mr. Bean aritegura undi mwana ku myaka ye 62

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/11/2017 10:04
0


Rowan Atkinson wamenyekanye cyane nka Mr. Bean ufite imyaka 62 n’umukunzi we Louise Ford w’imyaka 33 batangiye gukundana kuva mu mwaka w’2014 baritegura kwibaruka imfura yabo mu byumweru bike biri imbere.



Uyu mukinnyi w’amafilimi akaba n’umunyarwenya wamenyekanye cyane nka Mr. Bean ubusanzwe yari afite abana babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere Sunetra Sastry. Umuhungu witwa Ben ufite imyaka 23, n’umukobwa witwa Lily ufite imyaka 21.

Mr Bean na Louise Ford

Mr Bean n'umufasha we Louise Ford bitegura kwibaruka imfura yabo

Louise Ford nawe ni umwe mu byamamare bikora ku ma televiziyo azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro. Akora kuri Channel 4 mu kiganiro kitwa Windsors ndetse akanakorana na Kate Middleton kuri Royal Family TV. Akaba yarahuriye na Mr. Bean mu bikorwa byo kumurika umukino wiswe Quartermaine’s Term.

Louise Ford

Louise Ford arakuriwe

Mr. Bean wamenyekanye cyane nk’umunyarwenya, ni umwanditsi, umukinnyi wa filimi ukunzwe cyane ndetse akaba n’umunyarwenya. Akenshi akina yambaye ikote rimwe ridahinduka (Costume) ndetse akanagira igikinisho (igipupe) cy’inshuti ye magara.

Mr Bean

 Mr. Bean akunze gukina yambaye ikote rimwe ari kumwe n'inshuti ye magara y'igipupe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND