RFL
Kigali

Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko ashaka umugabo wo muri Kenya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/05/2018 15:01
0


Umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda uzwi cyane ku ruhando mpuzamahanga ku bwo gusetsa kwe, Kansiime yongeye kugaruka mu nkuru zivuga ku rukundo, ubu noneho ari gushaka umugabo nk’uko yabitangarije akaba ashaka uwo muri Kenya.



Anne Kansiime yari yarashakanye n’umugabo wo muri Uganda bamarana umwaka umwe nyuma baza gutandukana ushize wa 2017 ndetse Kansiime abanza guhisha impamvu yatandukanye n’umugabo we. Yaragize ati “OJ nanjye ntitukiri kumwe. Impamvu twatandukanye si iyo kumenywa na buri wese, ni iyacu twembi gusa” 

Ibi yabitangaje umwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahaga umwanya abakunzi be wo kumubaza ibibazo akabasubiza mu kuri kwe kose. Mu bibazo yabajijwe harimo icyo gutandukana n’umugabo we n’impamvu yabiteye maze Kansiime asubiza muri ubu buryo twavuze haruguru.

Kansiime n'umugabo we babanye imyaka 4 nyuma bagatandukana

Mu mezi ashize imiryango y’aba bombi (Kansiime n’umugabo we) yagerageje kubunga ngo basubirane ariko biba iby’ubusa nk’uko byagaragaye kuko n’impamvu nyamukuru batandukanye yamenyekanye ubwo. Impamvu Kansiime yatandukanye n’umugabo we, ni uko mu myaka yose bamaze babana, batari babyara kuko Kansiime atarashaka kubyara, ashaka kubanza gushaka amafaranga abana bakazaza nyuma.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Anne Kansiime yavuze ko yabanye n’umugabo w’umugande, ibyabo abizi iyi nshuro noneho ashaka umugabo wo muri Kenya. Yavuze ko ubushize yagie muri Kenya afite umugabo ntabashe kubanezeza uko bikwiye ariko ubu azajyayo nk’umukobwa w’ingaragu.

Kansiime siwe uzarota igihe cyo kujya muri Kenya kigeze

Yagize ati “Muraho Kenya, ubushize uyu mukobwa w’ininja yari ari muri Kenya, nari nambaye impeta ndi no ku rwicyekwe nk’umugore w’umugabo nyuma abakunzi banjye bo muri Kenya banyerekaga ibimenyetso by’urukundo babinyujje kuri Bluetooth…Nk’uko mubizi, nari narafashwe ariko iyi nshuro, tariki 9 Kamena, ntimwabyemera, ngiye kuza, tuzagirana ibihe byiza bihagije rwose. Ahubwo ningenda muzasigara mwibaza izina muzampa rijyanye n'abanyakenya”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND