RFL
Kigali

Eric Omondi umaze imyaka ibiri n’igice yambitse umukobwa impeta amusaba ko babana yasubije abamubwira gukora ubukwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/08/2018 15:24
0


Umunyarwenya uzwi cyane Eric Omondi mu bihe byashize yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko babana ndetse umukobwa arabyemera. Nyuma y’igihe nta kanunu k’ubukwe abafanababajije yinshi maze Eric Omondi abaha igisubizo cyatunguye benshi.



Ku munsi w’abakundana, tariki 14 Gashyantare 2016 nibwo umunyarwenya Eric Omondo yateye ivi akambika impeta umukunzi we ufite inkomoko muri Kenya no mu butariyani, Chantal Grazioli. Birumvikana ko hashize imyaka ibiri n’igice uyumusore asabye Chantal ko bazabana nk’umugore n’umugabo.

Hashize imyaka 2 n'igice iyi foto ya Eric Omondi asabye yu mukobwa ko bazabana ifashwe

Abakunzi na Eric Omondi bakunze kugaruka ku kibazo cye na Chantal bamubaza igihe bazarushingira dore ko hashize imyaka ibiri namezi atandatu nyamara ntabahe igisubizo kizima. Ubwo yari ari mu kiganiro cy’ibanze muri Nairobi News umufana yamubajije icyo kibazo maze Eric Omondi muri bwa buryo bwe busekeje avuga ko abamuhatira gukora ubukwe bajya bareba ibiganiro by’ubukwe kuri Televiziyo basi.

Iby'urukundo rwa Eric Omondi na Chantal Grazioli bimaze igihe 

Ubwo yabazwaga uw’indoto ze, yavuze ko ari Chantal, abajijwe igihe bazakorera ubukwe mu buryo bwe yagize ati “Bagende barebe ibiganiro by’ubukwe birahari byinshi cyane, niba bashaka ubukwe, nibavukore, bagende mu nsengero nazo ni nyinshi, mukore ubukwe bwanyu.”

Eric Omondi avuga ko umuobwa w'indoto ze ari Chantal ariko iby'ubukwe byo ntacyo abivugaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND