RFL
Kigali

Umunyarwenya Clapton yavuze amwe mu mabanga ye utari uzi yiyemeza no gufasha abafite impano nk’iye bikabateza imbere

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2017 9:50
0


Umunyarwenya Mugisha Emmanuel umenyerewe nka Clapton Kibonge yishimira cyane urwego amaze kugeraho mu mwuga we wo gusetsa ndetse yiteguye no gufasha uwo ari we wese waba yiyumvamo iyo mpano kuko amaze kumenya ibyiza byo gukora ibyo umuntu akunze.



Ubusanzwe Clapton ni umunyarwenya, umukinnyi wa filimi n’umuririmbyi ariko ibyo akora byose akabikora mu buryo bwo gusetsa. Kuri ubu amaze kugira indirimbo ze bwite eshatu (3) ndetse akaba afite na gahunda yo gukomeza ku buryo umwaka utaha w’2018 azasohora umuzingo w’indirimbo ze (Album) ishobora kuzaba igizwe n’indirimbo umunani (8).

Kanda hano urebe indirimbo Ihangane ya Clapton

 

Clapton avuga ko umwuga akora hari aho umaze kumugeza kuko umutunze ndetse akanifuza kuba yafasha buri wese ufite impano uzamugana. Ibi Clapton yabitangaje ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com akanatubwira ko afite igitaramo cyo kwishimana n’abana. Yagize ati “Mfite gahunda yo gukomeza ibiganiro by’abanyagasani kuri Television, nkaba mfite by’umwihariko igitaramo ngarukamwaka ku itariki 24/12 uyu mwaka, kitwa Kibonge et le Pere Noel. Yakomeje agira inama abakobwa yo kwitinyuka. “Cyane cyane abantu nshishikariza kwitinyuka ni abari…N’iyo nabona umukobwa atabizi ariko abishaka, akunda gukina comedy cyangwa filimi, nemeye kuba namuha ubufasha…Kuko ni bakeya ikindi nta kintu bisaba ni ukwitinyuka gusa.”

Clapton

Umunyarwenya Clapton

Clapton kandi yatangarije Inyarwanda.com ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uko akenshi abantu babibeshyaho bakumva ko icyabo ari ugusetsa gusa nta kizima bagira. Ndetse akenshi bagahura n’ubushobozi buke cyane ko ibitekerezo bafite bihenze. Tumubajije niba afite umukunzi mu buryo busekeje cyane yagize ati “Ku bijyanye no gushaka ni ikindi kintu kiba gikomeye. Kugira ngo azabone ko uri serious bigusaba kunamubwira nabi ukamubwira uti ‘Umva ntago ndi muri comedy, ibintu ndi kukubwira biri serious!’…Umukunzi ndamufite ariko icyo ntavuga ni amazina ye…Of course ntago njyewe mutereta kugira ngo muprofite cyangwa se tugire contract mu gihe runaka. Imana nibishaka ko ari we, niwe tuzabana. Nitabishaka mu kwa mbere nzaba mfite undi…”

Kanda hano urebe ikiganiro cyose Clapton yagiranye na Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND