Kuri iki cyumweru ni bwo igitaramo cyo gusetsa abana cyateguwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge cyabaga nyuma y’iminsi yari amaze akora ibi bitaramo, icyo gufungura ku mugaragaro ibi bitaramo yise ‘Kibonke Le Pere Noel’ cyabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017, aho byitezwe ko birangira kuri uyu wa mbere tariki 25 Ukuboza
Ibi bitaramo byikurikiranya biri kubera ku Kicukiro ahitwa Mutesi Kid Park, bikaba byaratangiye kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 kugeza ku itariki 25 Ukuboza 2017. Mu minsi ishize Clapton Kibonge yari yatangaje ko umunsi nyamukuru azataramira abana ari tariki 24/12/2017 ari nako byanagenze aha akaba yasabanye n’abana anakatana nabo umutsima bishimira umunsi mukuru wa Noheli.
Kwinjira muri ibi bitaramo kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma, byari amafaranga ibihumbi 5000 ku mwana umwe, umubyeyi cyangwa undi muntu umuherekeje akinjira ku buntu. Ibi bitaramo bya Clapton birasozwa kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017.
Hari abana bo mu myaka inyuranyeClapton KibonkeNick uzwi muri filime ya Citymaid yari mu bataramiye abanaAbana bari bitabiriye ari benshiClapton KibonkeClapton Kibonke akina umukino w'agati n'abanaUyu azwi nka Siperansiya muri Seburikoko aha nawe yakinaga n'abana umukino w'agatiHari ibikinisho byinshiNjuga cyangwa Kadogo muri seburikoko yari ahariAssia umukinnyi wa Filime umaze kwandika izina yaje kwishimana n'abana
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO