RFL
Kigali

Umunyarwenya Chipukeezzy yemeje ko u Rwanda rufite abakobwa beza uhereye kuw’umukuru w’igihugu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/11/2015 15:22
3


Mu gihe habura iminsi itageze ku cyumweru ngo habe igitaramo cya Comedy Jam, umunyarwenya Vincent Muasia uzwi ku izina rya Chipukeezy yatangaje ko icyo azi ku Rwanda gusa ari uko rufite abakobwa beza cyane.



Ku itariki 28 Ugushyingo 2015 nibwo hateganyijwe igitaramo cy’urwenya cya Comedy Jam kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye bo muri Uganda, Kenya n’u Rwanda. Chipukeezy, umunyarwenya ukomoka muri Kenya ni umwe mubazaba bari muri iki gitaramo. Abajijwe inshuro azaba aje mu Rwanda n’icyo yaba aruziho, Chipukizzy yatangarije inyarwanda.com ko bizaba ari inshuro ya 2 ahaza. Ati “ Ubwo mpaheruka nari ntaramenyekana cyane muri Comedy ariko abanyarwanda n’ubundi banteze amatwi. Nzaba mpaje ku nshuro ya 2.”

Avuga kucyo yaba azi ku Rwanda yagize ati “ Ikintu kimwe gusa nzi ku Rwanda ni uko rufite abakobwa beza. Wabonye ubwiza bw’umukobwa w’umukuru w’igihugu cyanyu?

Chipukeezy

Umunyarwenya Chipukezzy


Indorerwamo y'ubwiza bw'abakobwa b'abanyarwandakazi, Chipukizzy yemeza ko yabibonye muri Ange Kagame

Comedy Jam

Comedy Jam izahuza abanyarwenya bo mu bihugu 3

Avuga kucyo abanyarwanda bamwitegaho , Chipukizzy yemeje ko bakwitegura guseka gusa. Agereranyije Comedy yo mu bihugu by’Akarere ka Afrika y’Iburasirazuba, uyu munyarwenya yemeje  ko abona u Rwanda rufite abanyarwenya bafite ahazaza kandi n’imbaraga zigomba gukoreshwa.

Chipukizzy ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu gihugu cya Kenya. Amaze imyaka 3 akora uyu mwuga. Uretse we, mu gitaramo cyo kuri 28 kizabera muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri n’igice hazaba hari Alex Muhangi uzaba aturutse muri Uganda, Emeka uba muri Uganda ariko akaba akomoka muri Nigeria. Aba bose bazaba bahanganye n’abo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Babou ,Michael ndetse na Herve. Umuhanzi Bruce Melody niwe uzasusurutsa  abazaba bitabiriye iki gitaramo mu buryo bwa Live music afatanyije na Band izaba imucurangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEROME8 years ago
    Muraho?Ndabashuhu Jemwizinaryadatawatwese Mubyukuri Nimwiza Ndavuga Anje Kagame Ahumbonabaze Izina! Kukonanjyendafa shwe Nanjyendarobye P!!!!! Pe!!!! Pe!!!!!
  • dieubon8 years ago
    Kararyoshye Cyane
  • claude8 years ago
    ngo ni mwiza? ubundi se yaba mubi abikuye kuri nde mwe ntimubona uko ababyeyi be basa





Inyarwanda BACKGROUND