RFL
Kigali

Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye ibanga rye ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga n’abakunzi be

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/11/2017 15:32
0


Umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba Anne Kansiime ubwo yemereraga abakunzi be kumubaza ibibazo byiyubashye ndetse nawe akabasezeranya kubaha ibisubizo byiyubashye byarangiye mu gusubiza amennye ibanga yari yarahishe igihe kitari gito.



Nk’uko bikunze kubaho ku bantu b’ibyamamare bagaha umwanya abakunzi babo ngo bababaze ibibazo nabo babasubize ku mbuga nkoranyambaga, Anne Kansiime nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahaye umwanya abakunzi be n’abamukurikira ngo bamubaze ibibazo arabasubiza. Gusa yasabye ko yabazwa ibibazo byiyubashye nawe abemerera kubaha ibisubizo byiyubashye kuri buri kibazo cyose.

Kansiime yemereye abafana be kumubaza ibibazo

Anne Kansiime yemereye abamukurikirana kumubaza ibibazo byiyubashye nawe akabasubbiza ibizubizo byiyubashye

Yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye ndetse nawe akabisubiza. Abenshi mu babazaga bibanze ku kibazo kimwe aricyo cyo kumubaza niba akiri kumwe n’umugabo we Ojok.

Bitewe n’uko uyu munyarwenya Anne Kansiime yari yabasezeranyije kubaha ibisubizo ku bibazo byose abazwa, ntago yari kubeshya kuri iki kibazo. Igisubizo yatanze ni iki “Oj nanjye ntago tukiri kumwe ukundi. Impamvu tutakiri kumwe ntago ari iyo kumenywa na buri wese, ni twe babiri gusa tuyizi.”

Kansiime asubiza ibibazo

Kansiime yasubije ko atakiri kumwe n'uwahoze ari umugabo we Ojok ariko impamvu ayigira ibanga

Iki gisubizo cyaje gikenewe nyuma y’ibihuha byinshi byagiye bivugwa ko batandukanye. Abantu benshi bashimiye umufana wabashije kubaza iki kibazo ndetse na Kansiime wemeye gutanga uku kuri cyane ko byagiye bivugwaho byinshi ndetse bikanateza urujijo mu bantu. Bamwe bavugaga ko gutandukana kw’aba bombi kwaba kwaratewe n’uko Kansiime ngo yaba ari gukundana n’umuhanzi ukizamuka wo muri Kabale binyuze ku muvandimwe we Shyne Omukiga. Hakaba n’abandi bavugaga ko umuryango wa Ojok wakomeje kumuhatira gushaka undi mugore bashakana bakabyarana kuko aba bombi bataribaruka umwana n’umwe kuva mu mwaka w’2013 babana nk’umugore n’umugabo.

Ojok na Kansiime

Ojok na Kansiime bakoze ubukwe mu mwaka w'2013 kugeza ubu bari bataribaruka umwana n'umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND