RFL
Kigali

Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 yaba yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 9

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2018 11:00
0


Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 biri kuvugwa mu binyamakuru binyuranye ko yatandukanye na Jalil Lespert babanye mu rukundo rw’ibanga bihisha igitutu cy’itangazamakuru mu myaka 9 yose bari bamaranye.



Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 01 Ukwakira 2018, ikinyamakuru MediaMass gisohoye inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Sonia yatandukanye n’umugabo? Cyanditse ko nta gihamya y’uko aba bombi batandukanye. Ngo amakuru y’itandukana ry’aba bombi yasakaye ku cyumweru twasoje binyuze kuri Twitter aho abafana bandikaga bavuga ko batiyumvisha ukuntu ‘Sonia yaba yatandukanye n’umugabo we’.

Ku gifuniko cy’iki kinyamakuru hariho ifoto ya Sonia Rolland yanditseho aya magambo: 'Sonia Rolland yongeye kuba wenyine. Ibyabo byarangiye. Batandukanye bucece. Ntabwo uzongera kubona amafoto y’ibihe byiza y’aba bombi. Amabanga arenga ijana.' Voici.fr yanditse inkuru mu cyumweru gishize yibaza impamvu Sonia yatandukanye n'umugabo we. Kugeza ubu ariko nta kintu na kimwe ba nyiri ubwite (Sonia Rolland na Jalil Lespert) bari batangaza kuri aya makuru y'itandukana ryabo. 

Sonia Rolland w’imyaka 37 y’amavuko wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, ni umukinnyi ukomeye wa Filime. Yahuye na Jalil muri 2008, ubwo uyu mugabo nawe yari umukinnyi wa filime wanakunze no kuziyobora. Bahuje urugwiro mu ifatwa ry’amashusho y’ikinyamakuru Italian Magazine Vogue.

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Le Femme Actuelle, Sonia asanzwe afite umwana witwa Tess yabyaranye n’umugabo witwa Christophe Rocancourt. Ni mu gihe kandi Jalil Lespert w’imyaka 42 y’amavuko nawe afite abana babiri ari bo: Aliosha ndetse na Jean yabyaranye n’umukinnyi wa filime Bérangère Allaux.

Image result for Sonia Rolland et Jalil

Uwitonze Sonia Rolland biravugwa ko yatandukanye n'umugabo we bari bamaranye imyaka icyenda

Urukundo rw’aba bombi rwaje gukomera. Bamenyanye muri 2009, muri 2010 babyarana umwana w’umukobwa bahaye izina rya Kahina. Mu kiganiro yigeze guha ikinyamakuru Gala, Sonia yahishuye ko umwana we witwa Tess yabyaranye n’undi mugabo, Jalil Lespert amufata nk’umwana we.

Yagize ati “Arabizi ko atari ise ariko amufata nk’umwana we yibyariye.” Si kenshi uyu muryango wagiye ushyira urukundo rw’abo mu itangazamakuru gusa, imbuga nkoranyambaga nka Instagram bagiye bazifashisha mu kwerekana ibihe byiza babaga bagirana.

Tariki 13 Kamena 2018, Sonia Rolland yabwiye umunyamakuru Yann Barthès binyuze mu kiganiro ‘Quotidien’ ko gushyira ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga baba basobanura inkuru y’urukundo bombi bafitanye. Sonia Rolland yagize ati:

"Ni byo umugabo wanjye agaragaza amafoto aryoheye ijisho kubera ko tuba dushaka kubara inkuru y’urukundo. Ariko nyine nta kindi arenzaho. Nta n’ubwo ajya ambaza iyo agiye kubikora.” Yavuze ko badakunda kwiha itangazamakuru, ngo imbuga nkoranyambaga zabafashaga kwisobanukirwa mu rukundo.

Image result for Sonia Rolland et Jalil

Bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana urukundo rwabo

Sonia yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu w'2000






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND