RFL
Kigali

Titie wakoranye indirimbo na Vampino yashyize hanze iyo yise ''Naratwawe''

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2016 11:33
1


Umuhanzikazi Titie uzwi cyane mu ndirimbo ye yakoranye na Vampino umuhanzi wamamaye muri Uganda bakayita Dance with me, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Naratwawe."



Uyu mukobwa usanzwe uzwi mu njyana ya Afrobeat kuri ubu iyi ndirimbo ye nshya yakoze iri mu njyana ya Zouk, akaba yarayikoze mu rwego rwo gushimisha n’abakunzi b’iyi njyana. Iyi ndirimbo ye yakozwe na Producer David muri future record.

 TITIE

Titie umuhanzikazi wakoranye na Vampino kuri ubu uri kurwana no kubaka izina rihamye muri muzika nyarwanda

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu mukobwa yisabiye abanyarwanda kumuha amahirwe yo gukurikirana ibihangano bye abizeza ko nawe agize amahirwe yo kumenyekana atayapfusha ubusa ahubwo yahatana no gukomeza gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO"NARATWAWE" YA TITIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • puply7 years ago
    Chr Titie courage cyane





Inyarwanda BACKGROUND