RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Magaly Pearl yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakorewe na Patrick Elis ukorera ba Tekno,Wizkid ...

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2017 16:58
1


Muri iyi minsi umubare muke w’abakobwa bakora umuziki ni kimwe mu bikunze kwibazwaho, ibi bituma iyo hagize utera intambwe agakora muzika aba ashyigikiwe na benshi mu bakunda muzika. Umunyarwandakazi Magaly Pearl usanzwe uba muri Amerika kuri ubu ageze kure ibikorwa bye by'umuziki.



Mu minsi ishize ni bwo twabamenyesheje ko uyu mukobwa usanzwe ari umuhanga mu gusiga ibirungo byongera uburanga ku ruhu (Make Up) yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere. Kuri ubu rero uyu muhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Amerika yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise 'Hold Me' yafashwe akanatunganywa na Patrick Elis icyamamare mu gufata amashusho y’abahanzi b’ibyamamare.

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yakorewe amashusho y’indirimbo na Patrick Alis ukorera ba Tekno,Wizkid n’ibindi byamamareMagaly Pearl umuhanzikazi mushya muri muzika nyarwanda

Aganira na Inyarwanda Magaly Pearl yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yakozwe nanone n’umusore usanzwe utunganya indirimbo wo muri Nigeria witwa Demsa, uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo y’uyu mukobwa ya mbere yise ‘Nyemerera’. Iyi ndirimbo nshya ya Magaly Pearl yamaze kugera hanze ikaba yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Elis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Afrika barimo Tekno, Wizkid n'abandi benshi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA MAGALY PEARL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka 6 years ago
    sha ufite ijwi ryiza, uri mwiza, kandi indirimbo yawe rwose ni nziza kubera ijwi ryawe ritarimo ibyuma byinshi, kandi na video ifite qualite cyane, iracyeye, nta bantu benshi, make-up nziza,...komereza aho!! ariko ibyo ntibihagije aha iwacu kuko bizagusaba itangazamakuru, kandi nyine urabyumva ni akantu ni ngombwa, nudashaka promotion hano iwacu rero sinzi ko hari aho uzagera!!





Inyarwanda BACKGROUND