RFL
Kigali

Umunyapolitiki Professor Jay ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2018 11:51
0


Umuraperi ubifatanya na Politiki, Joseph Haule wamamaye nka Professor Jay ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha ise. Yatangaje ko isi yari amaranye igihe indwara y’umuvuduko w’amaraso. Haule yitabye Imana mu gihe biteguraga kumujyana mu bitaro bya Muhimbili.



Uyu mubyeyi wa Professor Jay witwa Leonard Stephen Haule yitabye Imana kuwa Gatanu tariki 07 Nzeri aguye mu bitaro byitiriwe mutagatifu Kizito (St Kizito Hospital) mu gace ka Mikumi.

Urupfu rwa Haule rwemejwe n’umuhungu we, Professor Jay. Ku murongo wa Telefone yabwiye ikinyamakuru Ijumaa ko ise yitabye Imana aguye mu bitaro bya St Kizito. Yavuze ko ise yitabye Imana mu gihe yiteguraga kumwihutana mu bitaro bya Muhimbili.

Ise wa Proffesor Jay azashyingurwa kuri uyu wa kabiri

Professor Jay wari mu mujyi wa Dodoma ubwo ise yitabaga Imana yavuze ko ise yazize umuvuduko w’amaraso.  Uyu munyacyubahiro yavuze ko ibijyanye n’imihango yo gushyingura ise batangiye kubitegura ndetse ko ise azashyingurwa kuwa kabiri w’iki cyumweru. Benshi mu byamamare bo muri Tanzania bafashe mu mugongo uyu muhanzi watakaje umubyeyi we.


Professor Jay w’imyaka 43 y’amavuko wamenyekanye mu ndirimbo nka "Nikusaidiaje" na "Starehe" yafatanyije na Ferooz, "Sivyo ndivyo" yafatanije na Chameleone n’izindi nka Machozi, yinjiye mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanzania anyuze mu ishyaka rya CHADEMA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND