RFL
Kigali

Umunyamuziki John Legend n’umufasha bibarutse ubuheta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 17:08
0


Abinyujije kuri Twitter Madamu Chrisy Teigen yemeje ko we n’umugabo we w’umunyamuziki John Legend bibarutse umwana wabo wa kabiri kuri uyu wa kane.



Umunyamideli Chrissy w’imyaka 30 yanditse agira ati “Hari undi muntu twungutse’. Aba bombi babyaranye umwana wabo wa mbere witwa Luna Simone Stephens muri Mata 2016. Yaba umwana wabo wa mbere ndetse n’uyu wavutse, babayeho hifashishijwe guhuza intanga kubera ikibazo cyo kutabyara. Ni umuhungu bibarutse. Bombi bashakanye muri 2013 nyuma y’imyaka myinshi bakundana.

john legend

John Legend ateruye umwana we w'imfura

Nta byinshi biratangazwa kuri uyu mwana wavutse uyu munsi, yaba amazina ndetse n’ibitaro yavukiyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND