RFL
Kigali

Umunyamakurukazi ukundwa cyane na A Pass yamaze gusubikwa ubukwe bwe kuko atifuza kuzaba aremerewe mu gatimba

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/09/2018 12:18
2


Umunyamakurukazi ukora kuri NTV ukundwa cyane n’abasore batari bake barimo n’abahanzi dore ko yagiye anabatera indobo bigasakuza, yamaze gusubika ubukwe bwe.



Abazi umuhanzi A Pass ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro ajya agira aho atumirwa hose ndetse n’aho aririmbira bazi neza ko adahwema kugaragaza amarangamutima ye ku munyamakurukazi ukorera NTV witwa Tumusiime Flavia wakatiye abasore batagira ingano barimo abahanzi bakomeye muri Uganda na Afurika ndetse n'abo ku rwego mpuzamahanga barimo umuraperi ukomeye cyane wo muri Amerika J Cole.

Byageze aho A Pass yumva ko yageze ku nzozi ze ubwo yabashaga gusuhuza Flavia mu ruhame ndetse nyuma yaho yemera kuzishyura akayabo k'amafaranga umuntu wazabasha kubona uwigeze gutunga agatoki uyu mukobwa.

Ku bwokumukunda cyane A Pass byageze aho amufuhira bikabije

Ni byinshi bizwi n'ibitazwi uyu muhanzi A Pass yagiye akora mu kugaragariza Flavia ko amukunda, ariko nta mahirwe uyu mukobwa yigeze amuha kuko we yari afite undi musore bari mu rukundo witwa Andrew Kabuura akaba ari n'umunyamakuru mugenzi we. Aba bombi rero, bari baremeranyije kuzabana muri Mutarama umwaka utaha ariko kugeza ubu bikaba byamaze gusubikwa nk’uko tubikesha urubuga rwa Ghafla.

Flavia

Andrew Kabuura na Flavia Tumusiime bari hafi kubana

Impamvu yatanzwe n’inshuti za hafi z’aba bombi ni uko Flavia Tumusiime atwite inda y’amezi atatu kuri ubu aho we na Andrew Kabuura bitegura kuzabyara imfura yabo, ibi bikaba byatumye basubika ubukwe bwabo kuko Tumusiime adashaka kuzaba aremerewe cyane mu gatimba.

Impamvu ubukwe bwabo bwasubitse ni uko Flavia atwite

Uyu munyamakuru wa NTV yeretse umuryango we umusore bakundana mu kwezi gushize kwa Kanama tariki 18 aho inshuti zabo za hafi ari zo zahagaragaye gusa. Ni ibirori byabereye muri Mbarara.

Flavia Tumusiime ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kull5 years ago
    Hahhaahahahah !! Mwarasaze kabisaa , J Cole afite umugore bakundanye from highschool none ngo iyi nyagasozi yaramukatiye bahuriye hehe s?? Ni ubwa mbere nayumvishije izina ryayo
  • Zion5 years ago
    Barifotozanye gusa !! Karangije kano kabeshu gahimba inkuru zuko J Cole yamusabye ko baryamana kandi sibyo J Cole ubwe muri tour ya forest hills ii Dallas muri Press conference yavuze ko atigeze anabishaka





Inyarwanda BACKGROUND