Mu birori byo guhemba abitwaye neza mu bihembo bya Made in Rwanda 2018 byabaye tariki 23 Kamena 2018 bikabera mu mujyi wa Kigali, umwe mu bahataniraga ibihembo, Sekamana Eric usanzwe ari umunyamideri, yinjiye agaragiwe n’umunyamakurukazi wa Isango Tv bari banicaranye muri ibi birori.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari amaze kubona aba bombi bari kumwe yifuje kumenya umubano wihariye bafitanye maze abaza impande zombi. Ku ruhande rwa Eric Sekamana wanegukanye igikombe cy’umunyamideri w’umwaka yatwemereye ko akundana na Assoumpta. Ati” Assoumpta ni Cher wanjye.”
Sekamana Eric na Assoumpta bajya gufata ibihembo
Uyu munyamakurukazi uzwi mu biganiro nka Sunday Night ndetse na Isango na muzika ubwo umunyamakuru yamwegeraga ngo amubaze byinshi kuri aya makuru y'uko yaba asigaye akundana na Sekamana Eric, yanze kugira icyo avuga ahamya ko nta makuru atanga ndetse uyu mukobwa yahisemo kwiruka kibuno mpa amaguru.
TANGA IGITECYEREZO