Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gashyantare 2016, umunyamakuru wo mu gihugu cya Gabon umaze igihe mu Rwanda aho yari yaje gukurikirana imikino y’igikombe cya CHAN ikomeje kubera mu Rwanda, yasutse amarira amarira nyuma yo kubona serivisi atakekaga mu bitaro byitiriwe umwami Faycal.
Uyu munyamakuru wo muri Gabon yagize ikibazo cy'uburwayi bw'amara ajyanwa kuri ibi bitaro byitiriwe Umwami Faysal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kumusuzuma arabagwa yitabwaho bidasanzwe, nyuma yo kubona urugwiro bamwakiranye na serivisi nziza bamuhaye biramurenga asuka amarira y’ibyishimo muri ibi bitaro.
Dr Emmanuel Kayibanda wabaze uyu murwayi yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahamya iby’aya makuru, ariko ntiyabashije kugira byinshi asobanura kuko yari mu kazi kihutirwa ku kwita ku barwayi b’indembe.
Aha uyu munyamakuru yari ari kumwe na Dr Kayibanda Emmanuel wamuvuye
Diana Kaneza ushinzwe itangazamakuru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal, yatangarije Inyarwanda.om ko uyu mugabo yarijijwe n’uko yaje mu Rwanda mu kazi ko gukurikirana imikino ya CHAN akaza guhura n’ikibazo cy’uburwayi afatiwe mu gihugu cy’amahanga, akaba atarakekaga ko mu Rwanda hari serivisi nziza nk’izo yahawe muri ibi bitaro, ndetse akaba yaramaze gukira neza kuburyo yerekeza iwabo kuri uyu wa Gatanu.
Serivisi nziza yahawe zatumye agenera abakozi b'ibitaro bamwitayeho impano nk'urwibutso rw'ibyo yakorewe
TANGA IGITECYEREZO