Bunani Happy ni umunyamakuru wamamaye cyane kuri Radio Isango Star, uyu kuri ubu ni umwe mu bifuje gusoza umwaka asezeye ubusiribateri aho mu mpera z'iki cyumweru turangije uyu munyamakuru yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we Mutebwa Litha Salama bitegura gukora ubukwe mu minsi mike iri imbere.
Bunani Happy na Litha Mutwebwa Salama basezeranye imbere y'amategeko ku wa Gatanu tariki 7 Ukuboza2018 mu murenge wa Remera. Bunani Happy n'umufasha we basezeranye imbere y'amategeko mbere y'igihe gito ngo bakore ubukwe dore ko tariki 22 Ukuboza 2018 aribwo aa bombi bafite ubukwe bagasezerana imbere y'Imana kubana akaramata.
Ubukwe bw'aba bombi buzaba tariki 22 Ukuboza 2018 aha hakaba hateganyijwe imihang yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana imihango yose izabera muri Telavista Kicukiro arinaho abatumiwe bazakirirwa kuri uwo munsi.
Bunani Happy n'umufasha we basezeranye imbere y'amategeko
TANGA IGITECYEREZO