Fionah Mbabazi, wamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk'umunyamakuru usoma amakuru mu rurimi rw’icyongereza, mu minsi ishize yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bemeranya kubana, nyuma yo kwambikwa impeta kuri ubu aba bombi bamaze gusezerana imbere y'amategeko y'u Rwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho aba bombi bahuriye ku murenge wa Kacyiru, ku Gicamunsi cy'uyu munsi nibwo uyu munyamakuru yasezeranye n'umugabo we Kubwimana Japhet ko bagiye kurushinga ubuziraherezo, umuhango wari witabiriwe n'imiryango ndetse n'inshuti n'abavandimwe baba bombi basezeranye imbere y'amategeko.
N'ubwo urukundo rw'aba bombi rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo usange bakunze gushyira hanze amafoto bari kumwe, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko bamaranye igihe ndetse bakunze no gusohokana kenshi iyo bakitse imirimo. Nkuko urukundo rw'aba bombi rwakunze kugira ibanga ninako amakuru y'indi mihango y'ubukwe bwabo nayo yagizwe ibanga ku buryo bigoye kumenya amakuru y'igihe bazakorera indi mihango isigaye.
Mbabazi Fionah n'umugabo we basobanurirwa ibijyanye n'amategeko Tidjala Kabendera na Evelyne Umurerwa bari bagiye gushyigikira Fionah Mbabazi basanzwe bakoranaFionah Mbabazi n'umugabo we basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramataBasinyiye ibyo bamaze kurahiriraAbagabo bumvise indahiro zabo nabo babasinyiye
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO