RFL
Kigali

Umunyamakuru wa RBA Fionah Mbabazi yasezeranye imbere y'amategeko n'umusore bagiye kubana akaramata-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2018 17:16
6


Fionah Mbabazi, wamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk'umunyamakuru usoma amakuru mu rurimi rw’icyongereza, mu minsi ishize yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bemeranya kubana, nyuma yo kwambikwa impeta kuri ubu aba bombi bamaze gusezerana imbere y'amategeko y'u Rwanda.



Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho aba bombi bahuriye ku murenge wa Kacyiru, ku Gicamunsi cy'uyu munsi nibwo uyu munyamakuru yasezeranye n'umugabo we Kubwimana Japhet  ko bagiye kurushinga ubuziraherezo, umuhango wari witabiriwe n'imiryango ndetse n'inshuti n'abavandimwe baba bombi basezeranye imbere y'amategeko.

N'ubwo urukundo rw'aba bombi rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo usange bakunze gushyira hanze amafoto bari kumwe, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko bamaranye igihe ndetse bakunze no gusohokana kenshi iyo bakitse imirimo. Nkuko urukundo rw'aba bombi rwakunze kugira ibanga ninako amakuru y'indi mihango y'ubukwe bwabo nayo yagizwe ibanga ku buryo bigoye kumenya amakuru y'igihe bazakorera indi mihango isigaye.

FionahFionah

Mbabazi Fionah n'umugabo we basobanurirwa ibijyanye n'amategeko FionahTidjala Kabendera na Evelyne Umurerwa  bari bagiye gushyigikira Fionah Mbabazi basanzwe bakoranaFionahFionahFionah Mbabazi n'umugabo we basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramataFionahFionahBasinyiye ibyo bamaze kurahiriraFionahAbagabo bumvise indahiro zabo nabo babasinyiye

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    umwanda wibyanwa gusa, ariko Fiona nagakecuru
  • peter5 years ago
    nkubwo koko uwo mugabo iyo yogosha ibyo byanwa??, we arabona bidasa nabi
  • 5 years ago
    Muzatubarize impamvu Evelyne ahantu hose aba yiyumvira cyaneee. Wagira ngo ni umukobwa wapfubyemo umusore, cg umugore w'igishegabo...
  • Kankazi5 years ago
    Yampaye inka!!!!Fiona agiye kurongorwa na Japhet?????Turashize yewega Japhet barman muri imwe mu mahoteri I Remera!!!Ubanza abagabo barabuze koko!!!!!!
  • Wakanda5 years ago
    Ariko ntibyari bikwiye kujya kukinyamakuru Ugamije gusebya abantu ubwose koko murumva Mwebwe kuza mutukana muvuga ibibi mureba ubwo Kandi wasanga mwe mukabije erega mushobora kuba Mukora isuku (kogosha ubwanwa cg ibindi) muramaze Rero umuntu nuburenganzira bwe gutunga ubwanwa Ndetse ntimunashinzwe isuku please mushakire ahandi njyewe biba bimbabaje ntitaye kukigutera kuvuga Uko maybe ufite impamvu ariko niyantayo pee.
  • 5 years ago
    Uyu mugabo ni mwiza mu buranga kandi n ubwanwa bwe buramubereye.hanyuma kuba barman ntacyo bisebyeho akazi ni akazi, jye rwose niyo yaba umukarani twabana kandi ndikorera mfite menshi pe kandi ibyo ntacyo bimbwiye kuko nasanze ubutunzi ari imitekerereze mizima irimo Imana rero rwose umukarani uyoborwa nayo dukundanye twabana rwose kuko nanjye kugera aho ngeze hari aho naciye hari munsi y aho kandi sinasabirije cg ngo nse nabi.





Inyarwanda BACKGROUND