RFL
Kigali

Umunyamakuru w'imyidagaduro Gentil Gedeon Ntirenganya agiye gukora ubukwe -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/09/2018 15:49
3


Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda mu bakora ibiganiro by'imyidagaduro dore ko yakoreye ama radiyo menshi akomeye. Kuri ubu uyu munyamakuru ari mu myiteguro yo kurushinga dore ko habura amasaha mbarwa ngo akore ubukwe na Maniraho Irakoze Ritha.



Gentil Gedeon ni umunyamakuru wakoze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus yakoreye igihe kinini. Nyuma yo kwamamara kuri iyi radiyo arangije amasomo ye muri kaminuza y'u Rwanda yaje kuza mu mujyi wa Kigali anyura igihe gito kuri Radio10 aza kwerekeza kuri KT Radio aho ari gukorera muri iki gihe.

Gentil GedeonNtirenganya Gentil Gedeon uri mu banyamakuru bagezweho kuri Kt Radio

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bwe dore ko iminsi yegereje. Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 aho Saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri Hope Garden Kicukiro.

Gentil Gedeon

Ubukwe bwa Gentil Gedeon bwageze

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi kandi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko utegenyijwe tariki 8 Nzeli 2018 muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.

Gentil GedeonAba bombi bamaze kwerekanwa mu rusengeroGentil GedeonGentil GedeonGentil GedeonGentil GedeonGentil Gedeon n'umukunzi we bagiye kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric5 years ago
    Uyu niwe munyamakuru wambere mu Rwanda tugira mubiganira byimyidagaduro...Congz bro
  • Dieugo5 years ago
    Ndabon ari sawa ntiwihangitse gusa nuko utatumiye abajama
  • Robert5 years ago
    Gentil Gongs, umufasha ndabona ari mwiza kweli!!!!





Inyarwanda BACKGROUND