Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze kwamamara mu Rwanda. Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018 Kalisa Bruno Taifa yakoze ibidasanzwe maze yiyemerera kuri radio ko yajyaga aterata abarimu, gusa atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho igihe yateretaga umwarimu akamwandikira akabaruwa.
Uyu munyamakuru ukorera radiyo ya City Radio, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro cy’imikino gica kuri iyi radiyo ni bwo yatangaje ko yigeze gutereta umwarimu ndetse akanamwandikira akabaruwa amusaba urukundo. Taifa avuga ibyamubayeho ubwo yamaraga guha uyu mwalimu akabaruwa yagize ati”Yanjyanye ku kibuga cy’umupira arambwira ngo ampaye gasopo…”
Kalisa Bruno Taifa abajijwe na bagenzi be bimwe mu byo yari yanditse yandikira uyu mwarimu yatangaje ko yamusabaga urukundo icyakora akamaganirwa kure. Asobanura ukuntu ibi bajyaga babikora kenshi Kalisa Bruno Taifa yatangaje ukuntu bajyaga banga gutaha ahubwo bakajya kureba abarimu aho bacumbitse bagiye kubatereta nkuko uyu munyamakuru yabivugiye kuri radiyo.
Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru wa City Radio mu kiganiro City Sports
Kalisa Bruno Taifa yabajijwe igihe yakoreye ibi atangaza ko byabaye ubwo yigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye. Kalisa Bruno Taifa ni umunyamakuru ukomeye mu mikino hano mu Rwanda akaba akora ikiganiro kitwa City Sports kuri City Radio.
UMVA HANO UKO UYU MUNYAMAKURU YABITANGAJE
TANGA IGITECYEREZO