RFL
Kigali

Umunyamakuru w’imikino Jules Karangwa yasezeranye imbere y’Imana n’umufasha we Sandra-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 10:58
0


Jules Karangwa ni umwe mu banyamakuru b’imikino wagiye amenyekana umunsi ku wundi, uyu munyamakuru usa n'aho urugendo rwe rwo kumenyekana rwatangiriye kuri Royal Tv akaza kuhava yerekeza kuri Radio na Tv10 kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’Imana na Sandra Mutoniwase bamaze imyaka umunani bakundana.



Jules Karangwa azwi cyane mu ishami ry’imikino cyane cyane kuri Televiziyo aho yakoze kuri Royal Tv ndetse magingo aya akaba akora kuri TV10. Mbere yo gusezerana imbere y’Imana Jules Karangwa yabanje gusezerana imbere y’amategeko n’umufasha we Sandra mu muhango wabereye ku murenge wa Kicukiro ku wa Kane tariki 1 Werurwe 2018.

Jules Karangwa yarushinganye n’umufasha we Sandra Mutoniwase bamaze imyaka umunani bakundana. Ubukwe bw’abo bukaba bwarabaye tariki 3 Werurwe 2018 nkuko bigaragara mu gitondo hakaba harabanje imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Rugunga mu gihe gusezerana imbere y’Imana byo byabereye kuri Church of Pantecost International ya Nyakabanda naho abatumiwe bakaba barakiriwe kuri Centre Amani ku Kicukiro.

REBA AMAFOTO:

jules karangwaMico Justin umukinnyi wa Police Fc (ubanza iburyo) na Mahoro Nasri umunyamakuru wa Flash Fm (ubanza ibumoso) bari mu bari bambariye Jules Karangwa ubwo bajyaga gusabajules karangwaHano umugeni yari yerekeje ku rusengerojules karangwajules karangwaJules Karangwa n'umufasha we mu birori by'ubukwe bwabojules karangwaBenjamin uzwi nka Gicumbi ubwo yahingukaga mu bukwe bwa mugenzi we bakorana kuri Radio na Tv10jules karangwaMahoro Nasri ukorera Flash fm ati "Bisaba kubyitoza kare wasanga ejo ari njye..."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND