RFL
Kigali

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya yasezeranye kubana n'umukunzi we imbere y'amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2018 9:13
1


Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda mu bakora ibiganiro by'imyidagaduro dore ko yakoreye ama radiyo menshi akomeye. Kuri ubu uyu munyamakuru ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bwe na Maniraho Irakoze Ritha bamaze no gusezerana imbere y'amategeko kubana akaramata.



Kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018 ni bwo Ntirenganya Gentil Gedeon n'umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramata, umuhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda imbere y'ubuyobozi bw'igihugu, abavandimwe inshuti n'imiryango. Aba bombi basinyiye kubana ubudatandukana.

Gentil Gedeon ni umunyamakuru wakoze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus yakoreye igihe kinini. Nyuma yo kwamamara kuri iyi radiyo arangije amasomo ye muri kaminuza y'u Rwanda yaje kuza mu mujyi wa Kigali anyura igihe gito kuri Radio10 aza kwerekeza kuri KT Radio aho ari gukorera muri iki gihe.

Gentil GedeonUko ubukwe bwa Gentil Gedeon bupanze

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bwe dore ko iminsi yegereje. Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 aho Saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri Hope Garden Kicukiro.

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi kandi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko uteganyijwe kuba tariki 8 Nzeli 2018 muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.

Gentil GedeonGentil GedeonGentil Gedeon n'umufasha we barahiriye kubana akaramataGentil GedeonGentil GedeonGentil GedeonGentil GedeonGentil GedeonByari ibyishimo kuri Gentil Gedeon n'umukunzi we nyuma yo kurahirira kubana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ph5 years ago
    barasa cyane we. nice couple





Inyarwanda BACKGROUND