RFL
Kigali

Umunyamakuru Fuadi (Papa w'abatoto) yashyize hanze impapuro z'ubutumire mu bukwe bwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 12:26
0


Fuadi Uwihanganye ni umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio 10 mu makuru y'imikino cyane mu kiganiro akora buri mugoroba cyitwa "10 Zone" akaba akunze kumvikana yogeza imikino y'iburayi anavuga amakuru agezweho y'imikino i Burayi kuri iyi Radio. Uyu munyamakuru kuri ubu yamaze gushyira hanze impapuro z'ubutumire mu bukwe bwe.



Abenshi bakunze kumwita Papa w'Abatoto ariko amazina ye nyakuri ni Uwihanganye Fuadi. Nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire, ubukwe bwe na Ingabire Bilha buzaba mu kwezi kwa Ukwakira 2018. Tariki 7 Ukwakira 2018  uyu munyamakuru akazaba ajya gusaba no gukwa Kimironko ahitwa Zindiro. Nyuma yo gusaba no gukwa abatumiwe bakazakirirwa muri Unilak Kicukiro.

Mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze itariki azakoreraho ubukwe, Uwihanganye Fuadi yaganirije Inyarwanda.com agira ati "Tumaranye imyaka 4 turimo kwinjira mu mwaka wa 5 tuziranye, naho mu rukundo turi mu mwaka wa 2." Fuadi yakomeje adutangariza icyo yamukundiye, tunamusaba gukomoza ku itandukaniro rya Bilha n'abandi bakobwa. Yagize ati "Ntabwo mfite impamvu namukundiye kuko ibaye ihari ikazaba itagihari byaba bisobanura ko ntaba nkimukunda. Gusa icyo muziho ni uko ari umukobwa mwiza cyane, nyuma y'ibyo akaba mwiza mu mico n'imyifatire akaba mwiza iminsi yose mu buzima bwanjye. Itandukaniro n'abandi ntabwo ndizi kuko nta wundi nigeze mugereranya nawe. Arihariye cyane. Niba hari undi umeze nkawe yaba ari umunyamahirwe. "

Fuadi

Fuadi Uwihanganye agiye gukora ubukwe 

Fuadi Uwihanganye umaze imyaka 4 mu itangazamakuru akaba umwe mu bakurikiranwa na benshi bakunda umupira w'amaguru ndetse n'abakunda kumwumva yogeza kuri Radiyo yagize icyo abwira abakunzi be, anagira inama abandi basore. Yagize ati:"Ni ukuzifatanya natwe mu birori by'ubuzima bwacu, hanyuma bakaza tukishimana tukanezerwa tubifashijwemo n'Imana isumba byose yo izi ibyo tutazi. Inama byaterwa n'abayikeneye ariko habaye hari abanyurwa n'inama zanjye nababwira kubaha Imana no kuyisaba byose bifuza kugeraho kuko ni yo itanga ibyo dukenera mu buzima."

Fuad na BilhaFuadiFuadi Uwihanganye n'umukunzi we Ingabire Bilha bitegura kurushinga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND