Uwihanganye Mwene Butare Fuade umunyamakuru wa Radio/TV10 wamenyekanye ku izina rya Papa w’abatoto yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bilha bamaze imyaka igera kuri ine baziranye, ibiri muri yo bayimaze mu munyenga w’urukundo.
Umuhango wo gusezerana kw’aba bombi wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 28 Nzeri 2018. Fuade ni umunyamakuru uzwi na benshi mu gisata cy’imikino kuri Radio 10. Yumvikana cyane mu kiganiro ’10 Zone”. Kuwa 07 Ukwakira 2018 nibwo hateganyijwe ubukwe nyirizina.
Fuade yasezeranye n'umukunzi we
Fuade aherutse kubwira INYARWANDA ko imyaka ishyira itanu aziranye n’uyu mukobwa, ngo ibiri muri yo niyo bamaze bari mu rukundo. Ati : Tumaranye imyaka 4 turimo kwinjira mu mwaka wa 5 tuziranye, naho mu rukundo turi mu mwaka wa 2."
Yavuze ko nta mpamvu yihariye yatumye akunda uyu mukobwa kuko ngo ‘ibaye ihari ikazaba itagihari byaba bisobanura ko naba ntakimukunda’. Ahamya ko ntawundi mukobwa yigeze agereranya n’umukunzi, ngo abaye ahari yaba ari umunyamahirwe.
Imyaka ine irashize, Fuade ari umunyamakuru wa Radio/TV10. Yivugira ko kuri iyi Radiyo yumvikana ku murongo wa 87.6FM n’indi mirongo itandukanye ariho mu rugo yicara agatuza.
AMAFOTO:
Papa w'abatoto n'umukunzi we bamaranye imyaka ine
Umukunzi wa Papa w'abatoto
Fuade, Umunyamakuru wa Radio/TV10
Byari akanyamuneza kuri bombi
AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO