RFL
Kigali

Umunyamakuru Ernesto yakabije inzozi yari amaranye imyaka mu bijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2014 16:18
8


Umunyamakuru Erneste Ugeziwe umenyerewe ku izina rya Ernesto, yakabije inzozi ze zo kubasha gukorera televiziyo, ubu akaba afite ingamba zikomeye mu gufasha abahanzi no kubateza imbere abinyujije mu biganiro akora, akaba yizeye ko azatanga umusanzu ugaragara mu kuzamura muzika nyarwanda.



Nk’uko yabitangarije inyarwanda.com, Ernesto uyu mwaka wa 2014 wamubereye uwo guhindura impamo ibyari inzozi ze, nyuma y’imyaka ine akora kuri Radio akaba asanga ari ibintu akwiye gushima Imana cyane kandi akanashimira abagiye babana nawe mu biganiro yakoze kuri radiyo zitandukanye nka Magic FM, Flash FM na Radio yo mu Burengerazuba.

Ernesto na King James mu ifatwa ry'amashusho y'ikiganiro

Ernesto na King James mu ifatwa ry'amashusho y'ikiganiro

Ernesto ati: “Umwaka wa 2014 ni umwe mu myaka yanshimishije kuko zimwe mu zari inzozi zanjye zagiye ziba impamo, muri izo harimo no gukora kuri TV, kuri ubu ndi gukora kuri Televison y’igihugu mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro harimo ikitwa RTV Mag kiba buri wa Gatandatu saa moya z’umugoroba  nkorana n’undi mukobwa witwa Jojo na YO HITS; icyo kizatangira kuva ku itariki ya mbere z’uku kwezi kwa 12 kizajya kibanda ku ndirimbo zigezweho kandi kizajya kiba buri munsi”

Ernesto na Jojo bafatanya gukora ikiganiro

Ernesto na Jojo bafatanya gukora ikiganiro

Ernest yatangiye gukora kuri Radio bwa mbere mu mwaka wa 2010 kuri Radio yo mu Burengerazuba nyuma ajya kuri Flashfm mbere yo kujya muri RBA kuri Magic Fm ndetse na Televiziyo y’u Rwanda, aho hombi akaba ahakora ibijyanye n’imyidagaduro, n’ubundi muri ibi biganiro agiye kujya akora kuri Televiziyo bakazajya bibanda ku buzima bw’ibyamamare nyarwanda ndetse no kumenyekanisha indirimbo zabo z’amashusho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elyse9 years ago
    Ewana courage
  • muratwa olivier9 years ago
    courage muhungu wacu!
  • Shinani9 years ago
    Burya gukora cyane nibyiza,uritanga kandi Iman igume igufashe.
  • Charlotte Murerenuwo9 years ago
    Courage
  • Charlotte9 years ago
    Komerezaho 2
  • Qadri9 years ago
    Wooooow happy for you bro keep it up .
  • Teta Sandra9 years ago
    Nukuri ni byiza kandi Ernesto arashoboye,ariko numva haba hakwiye gushyirwa imbaraga mu bahanzi bakizamuka kuko abagezeyo bagezeyo nyine kdi tuba tubazi kuzamuka muri music nyarwanda ntibyoroshye.
  • Cyubahiro Confiance 9 years ago
    sh nibyiz bro ernest urashoboy kand iman igufash





Inyarwanda BACKGROUND