Umunyamakuru Erneste Ugeziwe umenyerewe ku izina rya Ernesto, yakabije inzozi ze zo kubasha gukorera televiziyo, ubu akaba afite ingamba zikomeye mu gufasha abahanzi no kubateza imbere abinyujije mu biganiro akora, akaba yizeye ko azatanga umusanzu ugaragara mu kuzamura muzika nyarwanda.
Nk’uko yabitangarije inyarwanda.com, Ernesto uyu mwaka wa 2014 wamubereye uwo guhindura impamo ibyari inzozi ze, nyuma y’imyaka ine akora kuri Radio akaba asanga ari ibintu akwiye gushima Imana cyane kandi akanashimira abagiye babana nawe mu biganiro yakoze kuri radiyo zitandukanye nka Magic FM, Flash FM na Radio yo mu Burengerazuba.
Ernesto na King James mu ifatwa ry'amashusho y'ikiganiro
Ernesto ati: “Umwaka wa 2014 ni umwe mu myaka yanshimishije kuko zimwe mu zari inzozi zanjye zagiye ziba impamo, muri izo harimo no gukora kuri TV, kuri ubu ndi gukora kuri Televison y’igihugu mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro harimo ikitwa RTV Mag kiba buri wa Gatandatu saa moya z’umugoroba nkorana n’undi mukobwa witwa Jojo na YO HITS; icyo kizatangira kuva ku itariki ya mbere z’uku kwezi kwa 12 kizajya kibanda ku ndirimbo zigezweho kandi kizajya kiba buri munsi”
Ernesto na Jojo bafatanya gukora ikiganiro
Ernest yatangiye gukora kuri Radio bwa mbere mu mwaka wa 2010 kuri Radio yo mu Burengerazuba nyuma ajya kuri Flashfm mbere yo kujya muri RBA kuri Magic Fm ndetse na Televiziyo y’u Rwanda, aho hombi akaba ahakora ibijyanye n’imyidagaduro, n’ubundi muri ibi biganiro agiye kujya akora kuri Televiziyo bakazajya bibanda ku buzima bw’ibyamamare nyarwanda ndetse no kumenyekanisha indirimbo zabo z’amashusho.
TANGA IGITECYEREZO