RFL
Kigali

Umunyamakuru Maman Eminante wakatiwe igifungo cy'imyaka 3 n'amezi 2 yarekuwe kubera uburwayi

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/02/2018 21:32
3


Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante wari umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10, kuri uyu wa Gatanu tariki 23/02/2018 ni bwo yarekuwe nyuma y'umwaka urenga yari amaze muri gereza. Yarekuwe kubera uburwayi.



Maman Eminante yasohotse muri gereza nyuma y'aho kuri uyu wa Kane tariki 22/02/2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi bw'akaguru amaranye igihe. Urukiko rwemeje ko Maman Eminante azajya akurikiranwa ari hanze. 

Tariki 12 Gicurasi 2017, ni bwo Eminante yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru imyaka itatu n’amezi abiri hiyongeraho no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Kuri ubu ariko nubwo atari yakarangije igihano yakatiwe, Maman Eminante yamaze kurekurwa bitewe n'impamvu z'uburwayi. 

Maman Eminante yavuye muri gereza

Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante yafashwe na Polisi y'u Rwanda mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2016 ubwo yakiraga ruswa kugira ngo ajye gushakira rimwe mu madini ibyangombwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) nk'uko byatangajwe icyo gihe n'umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu. Tariki 12 Gicurasi 2017 ni bwo Maman Eminante yakatiwe gufungwa imyaka itatu n'amezi abiri. 

Usibye kuba umunyamakuru, Mugabushaka Jeanne de Chantal (Maman Eminante) ari mu bantu bajyaga biyambazwa mu kanama nkemurampaka mu gikorwa cyo gutora umukobwa mwiza mu gihugu ufite uburanga n’umuco igikorwa kizwi nka Miss Rwanda.

Maman Eminante n'umwe mu bamwakiriye ubwo yari avuye muri gereza

Image result for Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Maman Eminante

Maman Eminante muri Miss Rwanda mu kanama nkemurampaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chantal6 years ago
    Turanezerwe cyane. Uwiteka Ahabwe icyubahiro. Dushimiye kandi n'urukiko rwasanze bikwiye KO maman Éminente ava muri gereza, niyo ubuzima bwe bukabungwabungwa. Imana Ibahe umugisha
  • Toto6 years ago
    Ariko mbabaze,Eminante sinajyaga numva agira abantu inama ndetse no mu bintu by'umuco ? Mu muco wa kinyarwanda koko mwabonye umubyeyi ungana kuriya utobora amazuru agashyiraho amaherena? Wakwigisha ibyo nawe udafite ? Ko nabonaga ari mu batora ba miss buriya bariya bana bamwigiraho iki babona yaratoboye amazuru ? Birababaje
  • claude 6 years ago
    @Toto , hey mehn where are we gonna to?..... Mugihe mugifite those mindsets,.... Iherena kuzuru ntaho bihuriye numuco.. Icyambere nukwiyubaha nikimwe nuko ushobora kwambara gourmette kukuguru,.... Et d'ailleurs on ne conte plus kubintu nkibyo pcq c'est l vie privée,.... Naho kurimbisha umubiri numva ntakibazo,





Inyarwanda BACKGROUND