David Bayingana umunyamakuru wa TV na Radio10 yamaze kugaragaza aho amarangamutima ye amujyana maze avuga ko uko byagenda kose ashyigikiye umuhanzikazi Allioni mu irushanwanwa rya Primus Guma Guma riri kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram uyu munyamakuru usanzwe anakora ibijyanye no kuvangavanga imiziki (Dj) ndetse no kuyobora ibirori (MC)yanditse ko we ashyigikiye umuhanzikazi Allioni mu kuba yamutera ingabo mu bitugu mu rugamba arimo rw'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigeze ku nshuro ya gatandatu (PGGSS6).
Allioni winjiye muri Guma Guma ku nshuro ye ya mbere ashyigikiwe na David Bayingana
Allioni ni umwe mu bahanzikazi bari mu irushanwa PGGSS rimaze gutwarwa n'umwali umwe (Butera Knowless) gusa kuri ubu uyu Allioni na Young Grace uririmba injyana ya Hip Hop bakaba aribo bahanzikazi gusa bari muri PGGSS6. Mu magambo y'icyongereza David Bayingana yashyize kuri Instagram, iyo ugerageje kuyashyira mu rurimi rw'ikinyarwanda ubona ko koko ashyigikiye uyu mwali winjiye bwa mbere muri iri rushanwa.
Ubutumwa bwa David Bayingana kuri Instagram
"Ibyo aribyo byose sinshaka guhagarika iyi mvura y'amahindu ariko nzagushyigikira mu mvura (Guma Guma).Bamwe bashobora gukeka ko abafana ufite badashamaje ariko n'ubwo idashamaje bwose uko biri kose birabaye, agaciro bafite niko k'ingenzi.Shyigikira Alliioni umutora.Andika umubare rimwe (1) nyuma wohereze kuri 4343".
Usibye kuba akunda umuziki, Bayingana yanakoze ibiganiro bitandukanye bivuga ku muziki cyane cyane ubwo yari akiri umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Afurika (Voice of Africa) mbere yuko yerekeza kuri Radio10.Icyo gihe yakoraga ikiganiro cya siporo (MTN Voice Sport) ndetse n'ikiganiro cy'imyidaghaduro cyitwaga Star Forum.
TANGA IGITECYEREZO