“Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye.”Biboneka muri Matayo (19:06). Ubu ni ubutumwa Basile Uwimana na Carine Umutoni baganirijweho na Padiri mbere y’uko abereka Imana.
Umunyamakuru Basile Uwimana uzwi cyane asoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse no mu kiganiro “Waramutse Rwanda” , yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we, Carine Umutoni bamaze igihe bakundana byeruye, badasigana, intambuko ku iyindi.
Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kanama 2018, abageni basezeranira imbere y’Imana muri Chapelle Marie-Auxilliatrice Kimihurura (I.F.A.K). Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda.
Aba bombi bahamije isezerano ryabo
Ku wa 28 Nyakanga 2018 nibwo Basile Uwimana wakoreye Radio/TV10 ndetse na RC Nyagatare yasabye anakwa umukunzi mu muhango wabereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
AMAFOTO:
Parrain wa Basile Uwimana
Marraine wa Carine Umutoni
Carine yasomye isomo rya mbere ryigishijwe muri iyi misa
Uwimana yasomye isomo rya kabiri
Ahabereye uyu muhango wo gusezerana imbere y'Imana
Bari banazerewe ku munsi wabo w'amateka
TANGA IGITECYEREZO