RFL
Kigali

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yamaze kuba umugore wa Kigenza Patrick basezeranye mu mategeko - AMAFOTO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/11/2015 10:53
12


Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kigenza Aimé Patrick, imbere y’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezerana kuzabana akaramata bagafatanya byose, ubu imbere y’amategeko bakaba baramaze kuba umugore n’umugabo.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2015, nibwo Antoinette Niyongira yasezeranye imbere y’amategeko na Kigenza Aimé Patrick bari bamaze myaka ine bakundana, imihango yo kurahirira kuzabana akaramata ikaba yarabereye mu murenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Antoinette

Antoinette n'umukunzi we Patrick bari bafite ibyishimo mbere yo gusezerana imbere y'amategeko

Antoinette

Kuri uyu munsi wabo w'ibyishimo n'amateka, bari baje babukereye. Izi nizo nkweto bari bambaye

Antoinette

Antoinette Niyongira yari yabukereye, yari yitwaje agakapu ko mu ntoki (sac à main) gafite ibara ryiza rya zahabu

Antoinette Niyongira n'umukunzi we Patrick Aimé Kigenza

Antoinette Niyongira n'umukunzi we Patrick Aimé Kigenza

Inshuti n'abavandimwe b'umusore n'umukobwa bari babukereye

Inshuti n'abavandimwe b'umusore n'umukobwa bari babukereye

Kugeza ubu Antoinette Niyongira na Kigenza Aimé Patrick bamaze kuba umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba basezeranye nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2015, Kigenza Aimé Patrick yari yerekeje iwabo wa Antoinette Niyongira aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti zari zimugaragiye, akamusaba ndetse amaze kumwemererwa n’umuryango aramukwa, mu birori byizihirijwe ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Aha bari bicaye mu murenge bakurikirana inyigisho mbere yo gusezerana

antoinette

Aha bari bicaye mu murenge bakurikirana inyigisho mbere yo gusezerana

Antoinette Niyongira akanyamuneza kari kose mbere yo gusezerana

Antoinette Niyongira akanyamuneza kari kose mbere yo gusezerana

antoinette

Imbere y'ibendera, barahiye kuzabana akaramata

Imbere y'ibendera, barahiye kuzabana akaramata

antoinette

antoinette

antoinette

Isheja Sandrine Butera, ni umwe mu nkoramutima za Antoinette ukomeje no kumuba hafi cyane mu bukwe bwe

Nyuma y’iyi mihango yo gusaba no gukwa ndetse n’iyo gusezerana imbere y’amategeko, tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette na Patrick bazasezerana imbere y’Imana, ndetse banizihize ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bazakirirwa, bagafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhorakeye esperance8 years ago
    Imanishimwe Anto ndagukunda cyanee wowe na patrick i wish u all the best from heaven musabyare muheke turabashigikiye chr
  • Alaine8 years ago
    Ubukwe bwo mu rwanda burayatwara kweri!ubu bakoze gusaba batumira abantu gusezerana ubi nabyo nuko,hakurikireho gushyingirwa.egoko anyways urugo ruhire Antoinette ni mwiza cyane kandi yari yambaye neza
  • gasiga jean damour8 years ago
    anto ndagushyigikiye nukuri imana izabahe urugo ruhire
  • Oliver 8 years ago
    Byiza cyane Ubukwe bwiza muzabyare muheke
  • 8 years ago
    Irongorwa Ryiza
  • 8 years ago
    Irongorwa Ryiza
  • Claude8 years ago
    Wa mugani ntabukwe buhenda nkubwo mu Rwanda! Ngaho guca ku irembo, gusaba, gutera igikumwe hanyuma gusezerana tutibagiwe gutwikurura! Nindi mihango twirangagije: inama zubukwe, kugera murugo, gusura abana........ Kubwanjye uyu muco ugomba guhinduka tukagendana ni igihe turimo. Urugero: leta yaha ububasha abapadiri. Pasteur naba shehe bwo guteresha igikumwe- niryo yajya abarahiza murusengero ni Ibendera ry urwanda. Gusaba no gushyingirwa byaba umunsi umwe. Nubundi abantu baba bakundanye ntacyo byangeraho gusaba keretse kwangiza imitungo wari kuzafasha abageni. Kugera murugo no gutwikurura byabera icyarimwe. Biryo izo ngendo zurudaca zavaho hakaba umunsi umwe wo kwishima. Naho ubundi mbona umuco utuboha!!!!!!!
  • ruvusha collonel8 years ago
    Bazabane akaramata
  • ddd8 years ago
    congs to you guys naho ibyo guhenda byo simbyemera buri wese age yishima aho yishyikira nushaka uzatumire babiri cg batatu bitewe nubushobozi bwawe nuko ufata ibintu nt ategeko rizaguhana.
  • dad8 years ago
    Ariko se noneho izi nkweto uyu mugeni yambaye koko ndumiwe pe!!
  • 8 years ago
    Wowe Dad, uti:Ariko se noneho izi nkweto uyu mugeni yambaye koko ndumiwe pe!! ntugapfe kumirwa utabanje kumenya ukuri cga ibigezweho. Ubu wowe ntubona ko ibi bintu ari ibisilimu kweli? Reba neza, izi nkweto zijyanye n'igihe we, yajyanishije n'agasakoshi ke, ajyanisha na vernis ku nzara ze, ajyanisha na za dentelles ziri kumwenda we, itegereze ukuntu bimeze, ushobora utitegereje neza upfa kwivugira ibikujemo gusa. Uyu mwana w'umukobwa ni mwiza yanaberewe byiza cyane. Ese ubundi yari kwambarira iki inkweto ndende kdi ari muremure? Ubukwe bwiza bana kdi n'Imana izabafashe murugendo rushya rwanyu mwiyemeje. Toutes mes félicitations à vous les deux.
  • akiwawu Aimee Marie.8 years ago
    wawoooo!Antony sinari nakamubona. nimwiza pe!Patrick atwaye umugore wikizubazuba.Ariko baraberanye bose. Naho uriya w'inkweto we ntabwo azi ibijyanye. wambara inkweto bitewe n'umwenda cg sac a main.kandi urabonako kariya ga sac à main ya antony gasa nagakweto ke!wawou,bigasa nakabara kari kw'ikanzu ye. Rata muzagire urugo ruhire.turagukunda cyane antony.





Inyarwanda BACKGROUND