RFL
Kigali

Umunyabugeni Mwizerwa Richard washushanyije Perezida Kagame na The Ben ahamya ko uyu mwuga wunguka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2018 16:41
3


Mu Rwanda uko iterambere rirushaho kwaguka ni nako impano zitandukanye zirushaho kuvuka ndetse n’izindi zikaguka. Richard Mwizerwa ni umunyabugeni wemeza ko uyu mwuga unamwinjiriza amafaranga ndetse akanasaba ababyeyi gufasha abana babo kuzamura impano bifitemo.



Nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa Richard Mwizerwa yakoze, Inyarwanda.com yamwegereye imubaza niba uyu mwuga hari uburyo runaka waba umubyarira inyungu asubiza ko umwinjiriza. Yagize ati:

Yego biranyijiriza. Nkora Visual arts, ni akazi ka buri munsi. Akenshi nkora Home interior design na painting ariho hazamo gukora portraits z’abantu n’andi ma artwork ari abstract painting. Uretse The Ben na Perezida w’u Rwanda nta bandi bantu bari famous (bazwi cyane) ndakorera portraits.

Kanda Hano urebe Richard ashushanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame

Tumubajije niba iyi foto yashushanyije ya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yaba yaragize amahirwe yo kuyimugezaho, Mwizerwa Richard yavuze ko bitarashoboka. Yagize ati: "Oya mu kiganiro nakoze kuri RTV navuze ko nyimuhaye nk'impano, ariko ntegereje igisubizo nkayimushyikiriza."

Richard Mwizerwa yakomeje atubwira ibyo amaze kugeraho kubera uyu mwuga. Yagize ati:"Ibyo maze kugeraho ni uko ubu mfite kompanyi ikora ibijyanye na visual arts, interior design and paintings...Portraits ziba zitadukanye ibiciro bitewe n'uko ingana ariko iya menshi maze kugurisha yaguzwe $1000."

Richard

Mwizerwa agurisha ibihangano bye ku biciro bitandukanye

Twifuje kumenya impamvu yahisemo gukora portrait ya The Ben n’iya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda, Richard Mwizerwa asubiza muri ubu buryo:

His Excellency is my role model (Nyakubagwa Perezida ni icyitegererezo cyanjye), ndamukanda kuva kera ndi umwana numvaga nimara gukura nkora art by’umwuga nzakora portrait ye nini ari nka kwa kundi iyo uri umwana uba wumva ufite nk’inzozi nini uzakora... The Ben nawe ni umuhanga ufite byinshi wamwigiraho nk’umuhanzi, iyo muganira aguha courage n’izindi nama zagufasha mu buzima. Aha namukoreye live portrait ubwo yazaga gusura studio yacu, agiye kugenda musaba ko namukorera portrait mu minota mike itarenze 15min, ni yo mpamvu…

Richard

Richard yashushanyije The Ben barebana

Si ugushushanya gusa, Richard Mwizerwa akora n'ibyitwa 'Home Interior Design'. Ibyo akora muri home interior design hazamo kuba nk’umuntu yamuha inzu akayikorera 'interior design' hari nk’ibikoresho byo mu nzu (intebe, ameza, ibitanda…) akeneye akaba yazigura akazishiramo.

Richard

Bime mu bishushanyo bya Richard

Nk’uko umuntu wese mu byo aba akora hari urwego runaka aba yifuza kuzageraho, Mwizerwa Richard we mu mpano ye yifuza ko iyi mpano yazagira akamaro rusange. Yagize ati: “Impano numva nzakora ibishoboka igatera imbere kugira ngo igirire akamaro n’abandi muri rusange.” Kuko Richard Mwizerwa yagize amahirwe ababyeyi be bakamenya impano afite akiri muto yagize ubutumwa agenera ababyeyi babuza abana babo gukurikira impano zabo. Yagize ati:

Ababyeyi babuza abana gukurikira impano zabo nababwira ko ahubwo bakishimira ko babonye impano y’umwana bakamufasha ko yatera imbere, aho kumubuza ahubwo bakamufasha uko yayikora bitamubuza kwiga kuko abenshi niko babitekereza, ahubwo bakamuha wenda timetable y’uko yazajya ako ibijyanye n’impano ye nyuma y’amasomo kuko kwiga nabyo bimufitiye akamaro.

Kanda hano urebe Richard ashushanya The Ben bari kumwe


Richard Mwizerwa w’imyaka 22 yahisemo kwiga Marketing muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo agire ubundi bumenyi yunguka cyane ko ahamya ko kugira impano gusa bitaba bihagije. Kuri we yumva ashaka kuba umuhanzi ariko azi n’uko yakwamamaza ibyo ukora ndetse akaba azi no kwihangira umurimo kuko byuzuzanya.

Andi Mafoto:

Richard

Richard Mwizerwa yereka The Ben ifoto ye yamushushanyije

Richard

Andi ma 'Tableaux' Richard Mwizerwa akora

Richard

Richard

Richard Mwizerwa ni umunyabugeni wabigize umwuga nk'uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram@richardmwizerwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TENS6 years ago
    urashoboye pe ufite impano itangaje. big up
  • He is my Role model 3 years ago
    Keep growing up
  • Turikumwe grace2 years ago
    najye mfite iyompano





Inyarwanda BACKGROUND