RFL
Kigali

Umunyabufindo Richard Jones niwe wegukanye igihembo cya Britain’s Got Talent uyu mwaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/05/2016 15:12
0


Ku nshuro ya cumi irushanwa rya Britain’s Got Talent rihurirwamo n’abantu batandukanye berekana impano zabo hakavamo uwegukana igihembo, uyu mwaka ryegukanwe n’umunyabufindo (Magician) Richard Jones.



Muri 12 babashije kugera ku musozo w’iri rushanwa, Richard Jones yahigitse 11 bari bahanganye yegukana ibihumbi 250,000 by’amayero, mu bindi yatsindiye harimo no kuzitabira Royal Variety Performance Show, ibirori ngarukamwaka byitabirwa n’umuryango w’i bwami mu bwongereza. BBC yatangaje ko kuva iri rushanwa ryatangira ari ubwa mbere rigize ubwitabire buke ugereranije n’imyaka yashize.

Akanama nkemurampaka kashyikirije Richard Jones ibihembo kari kagizwe na Simon Cowell, David Williams, Alesha Dixon na Amanda Holden. Uyu munyabufindo utsindiye iri rushanwa ku nshuro ya 10 ribaye akomoka muri Essex ho mu Bwongereza, afite imyaka 25 y’amavuko ndetse niwe munyabufindo wa mbere wegukanye iki gikombe.

Mu magambo make, Richard Jones yashimiye abantu bose bamutoye bakamuha amahirwe yo kwegukana ibihembo yatsindiye. Abandi bageze kuri final ya Britain’s Got Talent ni:

2. Wayne Woodward

Wayne Woodward

3. Boogie Storm

Boogie Storm

4. Jasmine Elcock

Jasmine Elcock

5. Beau Dermott

Beau Dermott

6. Craig Ball

Craig Ball

7. Trip Hazard

Trip Hazard

8. 100 Voices of Gospel

100 Voices of Gospel

9. Alex Magala

Alex Magala

10. Balance Unity

Balance Unity

11. Shannon and Peter

Shannon and Peter

12. Mel and Jamie 

Mel and Jamie

Uyu mubyeyi yitabiriye irushanwa aririmbana n'umuhungu we

Aba bose bagiye berekana impano zabo zitandukanye ariko amahirwe asekera Richard Jones.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND