RFL
Kigali

Oliver Mtukudzi wo muri Zimbabwe uzaririmba muri Kigali Jazz Junction yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2018 7:52
0


Umuririmbyi ukomeye ufite inkomoko mu gihugu cya Zimbabwe Oliver Tuku Mtukudzi yamaze kugera i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye azaririmbamo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction. Ni igitaramo azahuriramo n’umunyarwanda Bruce Melodie.



Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’iminota 15’ (6h:15’) ni bwo Oliver Tuku Mtukudzi yasohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yageze i Kigali yakirwa n’abategura iki gitaramo ari kumwe n’itsinda rye (Band) rizamufasha gushimisha abazitabira Kigali Jazz Junction. Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuya 26 Ukwakira 2018 azagikorana n’umunyarwanda Bruce Melodie ndetse n’itsinda ry’abacuranzi Neptunez Band.

Uyu munsi ku wa 25 Ukwakira, 2018 ku isaha ya saa yine (10h:00’) Oliver afitanye ikiganiro n’itangazamakuru cyibera kuri Kigali Serena Hotel asobanura byimbitse urugendo rwe rw’umuziki ndetse n’ibyo ahishiye abanyarwanda muri Kigali Jazz Junction. Uyu munsi kandi hateganijwe umusangiro n’abafana be, uza kubera kuri Louders Lounge.

Kigli jazz

Oliver yageze i Kigali yakirwa n'abategura Kigali Jazz Junction

Oliver "Tuku" Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi. Afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose. Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’.  Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Mtukudzi yakanguriye abanyarwanda n’abandi kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction azaririmbamo. Yagize ati “Muraho Banyarwanda ni Dr.Mtukudzi ndabasaba kubana nanjye ku wa 26 Ukwakira, 2018 muri Kigali Jazz Junction. Tangira ugure itike yawe.”

jazz

Oliver na Bruce Melodie batumiwe muri Kigali Jazz Junction

Aba banyempano bombi ndetse na Neptunez Band bagiye guhurira mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (6h:30’), gutangira ni saa mbili (8h:00) z’ijoro.

Mu myanya isanzwe (Ordinary) kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

AMAFOTO:

KIgali

Oliver agiye gutaramira Abanyarwanda muri Kigali Jazz Junction

junctio

Oliver yaje yitwaje abacuranzi be

jazz juncti

umunya-zimbabwe

imodo

Imodoka yamutwaye

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND